Ntazinda Erasme wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza uherutse kweguzwa agahita anatabwa muri yombi, ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko, Umunyamategeko we yasabye ko urubanza rusubikwa kubera inzitizi yatanze yisunze ingingo ivuga ku cyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo.
Ni urubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, ariko rusubikwa ku busabe bwa Me Nyangenzi Bonane wunganira uregwa.
Uyu wabaye Umuyobozi wagejewe ku cyicaro cy’Urukiko rwa Kicukiro arindiwe umutekano bidasanzwe, ntiyagejewe imbere y’Umucamanza ngo abanze gusomerwa ibyaha akurikiranyweho nk’uko bikorwa ku bandi bagiye kuburanishwa, ahubwo yahise abazwa niba yiteguye kuburana, ariko Umunyamategeko we avuga ko batiteguye.
Mu buryo budatomoye, Me Nyangenzi Bonane yabwiye Umucamanza ko bafite inzitizi ikwiye guhabwa ishingiro kugira ngo urubanza rusubikwe, avuga ko iyo nzitizi n’icyifuzo cyabo bishingiye ku ngingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo muri 2018.
Iyi ngingo ifite umutwe ugira uti “Ikurikirana ry’icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo”, igira iti “Gukurikirana icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe.
Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.
Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga akanasobanura impamvu.”
Iyi nzitizi itavuzweho byinshi n’Ubushinjacyaha, bwabwiye Urukiko ko rwazayisuma nk’uko byasabwe n’uruhande rw’uregwa, ubundi rugafata icyemezo.
Mu isesengura rijyanye n’ibivugwa muri iyi ngingo, Urukiko ni rwo rufite mu biganza byarwo niba ruzakomeza kuburanisha uyu mugabo wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, cyangwa rugahagarika urubanza, gusa kuba dosiye yaramaze kuregerwa Urukiko, Umucamanza aba afite ububasha bwo kudaha agaciro ubu busabe, akemeza ko uregwa akomeza kuburanishwa.
Urukiko rwakiriye ubusabe bw’uregwa, bwahise bufata icyemezo cyo gusubika urubanza, rwemeza ko ruzasoma icyemezo cyarwo tariki 09 Gicurasi 2025.
Nyuma yuko Ntazinda Erasme yari amaze kweguzwa akanatabwa muri yombi, havuzwe byinshi ku myitwarire ye itanoze yamurangaga, irimo ubushoreke anakurikiranyweho ubu mu Rukiko, ndetse ahanagaragaye amafoto y’umugore bivugwa ko bafitanye umubano wihariye.
Mu byavuzwe kandi, harimo ifoto y’uwo mugore “bafitanye umubano wihariye” yifotoje yicaye mu biro by’Akarere ka Nyanza, mu ntebe ya Ntazinda, aho uyu wayifotoje yanayisangije abantu ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.

RADIOTV10
Yewe munyamakuru we, muri iyi dosiye, niba uwahemukiwe atariwe wareze, ntakindi urukiko ruzakora uretse gufunga iyi case.