Hatangajwe ahantu hazaturikirizwa ibishashi mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya wa 2026 ubura amasaha ngo ugere, harimo aho abantu bateganyirijwe guteranira, bakarangiza umwaka wa 2025 bakanatangira undi mu byishimo.
Aha hantu hashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwamenyesheje abantu bose ko “mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya, muri Kigali Yacu hazaturikirizwa urufaya rw’ibishashi (fireworks)” ahantu hanyuranye.
Hari ahantu hane hagenewe abantu bose bashobora kureba ibyo bishashi, harimo ku Biryo by’Umujyi wa Kigali (City Hall), kuri Kigali Pelé Stadium, kuri Canal Olympia no kuri Kigali Heights.
Hari kandi ahandi hantu hane, haturikirizwa ibishashi bigenewe abashyitsi baho, ari ho; kuri Hôtel des Mille Collines, kuri Atelier du Vin, kuri Serena Hotel, ndetse no KCC Parking.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ibi “Bikorwa mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2025 rishyira ku wa 1 Mutarama 2026 i saa sita z’ijoro.”
Bukagira buti “Ubuyobozi burabamenyesha ko ibi ari ibikorwa byateguwe neza, bigamije kwishimira umwaka dusoje no kutwinjiza mu mwaka mushya.”
Uretse ituritswa ry’ibishashi (fireworks) kandi, mu Mujyi wa Kigali hateganyijwe ibikorwa byo gufasha Abaturarwanda gusoza umwaka no gutangira undi mu byishimo, birimo icyiswe ‘The Last Night’ kibera mu mbuga ya Kigali Convention Center giterezanyijwe amatsiko na benshi cy’umuhanzi Kevin Kade yatumiyemo umuhanzi w’ikirangirire mu karere, Ali Kiba wamaze no kugera mu Rwanda.
Hari kandi ibirori bibera muri parikingi ya Kigali Pele Stadium, biza kuba birimo abahanzi nka Bull Dogg na mugenzi we Amag The Black, n’Umuhanzikazi Marina.
RADIOTV10










