Wednesday, November 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
19/11/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Yifashishije ibipfunsi bibiri byambaye uturindantoki tuzwi ku bakinnyi b’iteramakofe, Umuhanzi The Ben yateguje abantu igitaramo mbaturamugabo bivugwa ko azahuriramo na mugenzi we Bruce Melodie, bakunze kwifurizwa n’abafana babo ko bahurira mu gitaramo mpinyuzabagabo.

Iki gitaramo kizabimburira ibindi by’umwaka wa 2026 dore ko kizaba tariki 01 Mutarama 2026, nk’uko byagaragajwe n’umuhanzi The Ben wari wanakoze igitaramo cyabimburiye ibindi muri uyu mwaka wa 2025.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben yifashishije ifoto y’ibipfunsi bibiri byambaye Gants zimenyerewe ku bakinnyi b’iteramakofe, birebana mu buryo bwo guhigana, arangije yerekana ko iki gitaramo kizaba kuri iriya tariki.

Uyu muhanzi kandi wanagaragaje amashusho ari gukora imyitozo mu nzu zabigenewe ‘Gym’, yahise ashyiraho ubutumwa bugira buti “Ku bo bireba bose, mukomeze mukurikire muzamenya ibirambuye.”

Amakuru ahari, avuga ko iki gitaramo kizahuriramo The Ben na Bruce Melodie, cyahawe izina rya ‘Who is the Best’ [ni inde uhiga undi], kizarangira hagaragaye urusha undi, dore ko aba bahanzi bakunze guhanganishwa n’abakunzi babo, bavuga ko umwe arenze undi.

The Ben kandi ashyize hanze aya makuru nyuma yuko aba bahanzi bombi baherutse gushyira umukono ku masezerano ataramenyekanye amakuru arambuye kuri yo, ariko bikavugwa ko n’ubundi ari ay’imikoranire irimo na kiriya gitaramo.

Mu bihe bitandukanye, abakunzi b’aba bahanzi bakunze kubahanganisha, aho bamwe bavugaga ko umwe arenze ku wundi, ndetse bikagera n’aho aba bahanzi babibazwaho mu itangazamakuru niba hari ikibazo bafitanye, ariko bakirinda kubivugaho byinshi.

Abakunzi b’aba bahanzi kandi bakunze gusaba ko bazahurira mu gitaramo gisa no guhatana, ubundi impaka zigacika, hakagaragara umuhanzi urusha undi, yaba ari mu miririmbire, ndetse no mu kugira abafana benshi.

Aba bahanzi bombi kandi bagiye guhurira mu gitaramo kimwe, mu gihe bafatwa nk’abayoboye muzika Nyarwanda muri iki gihe, yaba mu buhanga ndetse no mu gikundiro cy’abafana.

Umuhanzi The Ben

Na Bruce Melodie

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Related Posts

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

by radiotv10
19/11/2025
0

Nyuma yuko Umuririmbyi w’Indirimbo zo kuramya Uwiteka, Ishimwe Vestine ashyize hanze ubutumwa bamwe bakabufata nk’ubuca amarenga ko ishyamba atari ryeru...

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

by radiotv10
18/11/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko umuhanzi Bill Ruzima watawe muri yombi, afite impano, ariko ko...

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

by radiotv10
18/11/2025
0

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uririmbana n’umuvandimwe Dorcas, yashyize hanze ubutumwa buca amarenga ko mu rugo...

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

by radiotv10
18/11/2025
0

Umuhanzi Bill Ruzima uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kubera ibyaha byo kunywa no gutunda urumogi, bivugwa ko yemera...

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

by radiotv10
18/11/2025
0

Mu myaka yshize, imyambarire no kwiyitaho byari iby’abakobwa n’abagore. Abasore n’abagabo benshi bumvaga ibyo guhitamo imyenda myiza no kwisiga amavuta...

IZIHERUKA

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda
IBYAMAMARE

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

by radiotv10
19/11/2025
0

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

19/11/2025
Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

19/11/2025
Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

19/11/2025
Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

18/11/2025
Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

18/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.