Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hapfunduwe agaseke k’amakuru y’ikipe ya mbere mu Rwanda izwiho gukora ibyayo bucece

radiotv10by radiotv10
26/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hapfunduwe agaseke k’amakuru y’ikipe ya mbere mu Rwanda izwiho gukora ibyayo bucece
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi mushya w’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (APR FC), Lt Col Richard Karasira yavuze ko uko iyi kipe yakomeje kuba nziza mu Rwanda, igomba no kubigeraho ku Mugabane wa Afurika, anavuga kimwe mu bikorwa iteganya gukora muri iki cyumweru, byari bitegerejwe na benshi.

Kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’Amatora ya Perezida wa FERWAFA umuyobozi wa APR FC yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru agaruka ku hazaza hayo ndetse n’ingingo yo kugarura abanyamahanga, yakunze kugarukwaho na benshi biganjemo abakunzi bayo, babisabye kenshi.

Imyaka irenze 10, APR FC itangije Polike yo gukinisha Abanyarwanda mu rwego rwo kubazamurira impano ndetse no guteza imbere abenegihugu.

Nubwo iyi kipe itahahwemye gutwara ibikombe mu Rwanda, umusaruro wayo ku ruhando mpuzamahanga uragerwa ku mushya kuko isezererwa mu marushanywa ya CAF itarenze umutaru.

APR FC mu myaka ishize umusaruro wayo ku ruhando mpuzamahanga

APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Champions League, muri 2022, yasezerewe itarenze umutaru nyuma yo gutsindwa na US Monastir ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Umukino ubanza wahuje aya makipe mu Karere ka Huye, warangiye iyi Kipe y’Ingabo itsinze igitego 1-0, mu wo kwishyura wabereye muri Tunisia ku wa 18 Nzeri 2022 itsindwa ibitego 3-0.

Uwo mwaka yari yihaye intego yo kugera mu matsinda bidasubirwaho, ariko imigambi yihaye ntiyigeze iyigeraho.

Mu mwaka wa 2020, APR FC yasezerewe na Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora rya mbere ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Umwaka wakurikiyeho Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yarijajaye itsinda Mogadishu City ibitego 2-1 ariko mu ijonjora rya kabiri ihurirayo n’uruva gusenya kuko yatsinzwe na Etoile du Sahel 5-1 mu mikino yombi. Amahirwe yari isigaranye yari ugukomeza inzira igana muri CAF Confederation Cup, ariko RS Berkane yitambitse intego zayo iyikuramo ku bitego 2-1.

Ni iki gitumye APR FC igaruka ku banyamahanga?

Tariki ya 23 Ukuboza 2022, uwari Chairman wayo, Lt Gen Mubarakh Muganga, yemeje ko iyi kipe nisohokera u Rwanda (muri uyu mwaka), hari abazongerwamo bakayifasha gushaka uko yagera kure mu mikino Nyafurika.

Uyu muyobozi yagarutse kuri ibi nyuma y’uko abakunzi b’iyi kipe bakomeje kubisaba ndetse bavuga ko gukinisha Abanyarwanda gusa bituma birara ntihabeho ihangana rigamije itsinzi mu bafana.

Kutitwara neza kuri iyi kipe y’igihugu benshi babihuza no gusubira inyuma kwa Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’ikipe y’Igihugu kuko usanga isoko ryo mu Rwanda ry’abakinnyi ari rito.

Icyizere kitaraza amasinde ku bakunzi ba APR FC

Kuri iki cyumweru, mu muhango wo gutora Perezida wa FERWAFA, itangazamakuru ryegereye Chairman mushya wa APR FC, Lt Col Richard Karasira aribwira bimwe mu biri gutekerezwa n’iyi Kipe ifite igikombe cya Shampiyona.

Lt Col Richard Karasira yavuze ko “APR FC imaze iminsi ari nziza mu Rwanda igomba no kuba nziza ku ruhando mpuzamahanga”

Ati “Tuzasinyisha abakinnyi mpuzamahanga bataje kwicira ku ntebe, kugira ngo tubashe kugera ku ntego zacu zo kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.”

Uyu muyobozi avuga ko biteguye gushaka abatoza mpuzamahanga. Ati “Bitarenze iki cyumweru turaba tubagejejeho abatoza bashya b’iyi kipe.”

APR FC igiye kugarura Abanyamahanga, biravugwa ko yatangiye kugirana ibiganiro n’umukinnyi wa Rayon Sports, Rutahizamu w’Umugande Joackiam Ojera.

Biravugwa ko iyi kipe ishobora gusezerera abakinnyi 15, mu gihe yaba yinjiye ku Isoko mpuzamahanga ryo kugura abakinnyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − seven =

Previous Post

Igisubizo cy’ukuri guhagije cya Perezida Ruto kuri Tshisekedi wagaye Ingabo za EAC

Next Post

Hari inkuru nziza ku banyamigabane ba MTN yinjiye abarirwa muri Miliyari magana muri 2022

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari inkuru nziza ku banyamigabane ba MTN yinjiye abarirwa muri Miliyari magana muri 2022

Hari inkuru nziza ku banyamigabane ba MTN yinjiye abarirwa muri Miliyari magana muri 2022

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.