Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Haravugwa inkuru nziza muri Rayon nyuma y’intsinzwi yatumye bamwe barira amarira agashoka

radiotv10by radiotv10
15/01/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Haravugwa inkuru nziza muri Rayon nyuma y’intsinzwi yatumye bamwe barira amarira agashoka
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko imikino yo kwishyura ya Rwanda Premier League igarutse, ikipe ya Rayon Rports igatangira itsindwa na Gasogi United, abakinnyi bayo bo muri Uganda itari ifite muri uyu mukino, bamaze kugaruka.

Umukino wa Rayon Sports na Gasogi United, uri mu yatangiye igice cya kabiri cya shampiyona cyo kwishyura, warangiye iyi kipe isanzwe ifite abafana benshi, itsinzwe ibitego 2-1.

Ni intsinzwi yababaje abafana benshi b’iyi kipe, bamwe bananiwe no kwihangana, bakarira amarira agashoka ubwo bari bari muri Sitade bamaze kwirebera ikipe yabo itsindwa.

Iyi kipe yakinnye idafite abakinnyi bayo bari mu nkingi za mwamba bakomoka muri Uganda, nka Joachiam Ojera, Tamaale na Charles Baale; kuko bose bari bataragaruka mu Rwanda nyuma yo kujya mu Gihugu cyabo kwizihiza iminsi mikuru.

Nubwo aba bakinnyi bari barengeje iminsi bahawe n’ubuyobozi bw’ikipe yabo ndetse bakaba bari baranze no kwitaba telfone zabo, amakuru ahari ubu aremeza ko bamaze kugaruka mu Rwanda gufasha ikipe yabo mu mikino yo kwishyura.

Aba bakinnyi bahuye n’ubuyobozi bw’ikipe yabo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, ndetse bikaba binavugwa ko iyi kipe igomba kubafatira ibihano, ariko bagakomeza kuyikinira.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 12 =

Previous Post

Agashya katangijwe mu gutwara abagenzi mu Rwanda kagiye kugera mu kindi Gihugu

Next Post

Dusubize amaso inyuma twibukiranye ibyaranze umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kugwamo igitotsi

Related Posts

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

by radiotv10
06/04/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports y'abagore (WFC) yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2025-2026, kiba icya gatatu itwaye yikurikiranya, cyaje giherekejwe na...

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

by radiotv10
03/04/2026
0

Nyuma y’uko ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani ibuze itike yo kujya mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, abayobozi batandukanye...

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

by radiotv10
02/04/2026
0

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Joseph-Antoine Bell, yagiriye inama mugenzi we Andre Onana yo kudasubira mu ikipe yo mu Bwongereza ya Manchester...

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

by radiotv10
01/04/2026
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanze umunsi w’ikiruhuko rusange, nyuma yuko ikipe y’iki Gihugu ‘Léopards’ itsinze iya Jamaica...

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

by radiotv10
31/03/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko umutoza Haringingo Francis yongeye kugaruka muri iyi kipe nk’Umutoza Mukuru nyuma y'iminsi irenga 1...

IZIHERUKA

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dusubize amaso inyuma twibukiranye ibyaranze umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kugwamo igitotsi

Dusubize amaso inyuma twibukiranye ibyaranze umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kugwamo igitotsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.