Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hari amakuru bivugwa ko yagizwe ibanga muri Label ifasha abahanzi ikomeye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
17/03/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hari amakuru bivugwa ko yagizwe ibanga muri Label ifasha abahanzi ikomeye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu nzu ifasha abahanzi (Label) ikomeye mu Rwanda, haravugwa amakuru yuko umwe mu bahanzi ifasha yaba atakibarizwamo, ndetse impande zombi zirashyize zigira icyo ziyavugaho.

Bimaze iminsi bihwihwiswa ko umuhanzi Igor Mabano atakibarizwa muri Label ya Kina Music isanzwe ikomeye mu Rwanda inafasha abahanzi bakomeye.

RADIOTV10 yabajije impande zombi zirebwa n’aya makuru amaze iminsi ahwihwiswa, ariko zivuga ibitandukanye.

Umuhanzi Igor Mabano abajijwe iby’amakuru niba koko yaramaze kuva muri Kina Music, asubiza agira ati “Ntacyo nabivugaho. Ni ibihuha tu. Ntabwo amakuru ari yo kabisa.”

Umunyamakuru yahise ahindukira abaza umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Clement, amusubiza mu magambo adatanga igisubizo gitomoye.

Ati “Ntacyo nabona nabivugaho. Ayo makuru ntayo ndabona nta n’icyo nabivugaho kuko sinyazi. Ndi kuvuga ko ntacyo mbivugaho.”

Umunyamakuru yabaye nk’ukomeza kumubaza ashaka kumenya amakuru arambuye, amubaza niba hari indirimbo ya Igor Mabano yaba iri gutunganyirizwa muri Kina Music, Ishimwe Clement yongera gusubiza agira ati “Mu by’ukuri nta kintu na kimwe mbivugaho.”

Ni ibisubizo byumvikanamo kudahakana cyangwa kwemera iby’aya makuru amaze iminsi avugwa, gusa abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro yo mu Rwanda banamenya ibyo muri Kina Music bemeza ko Igor Mabano yamaze gusezera.

Igor Mabano yari amaze imyaka isaga itatu muri Kina Music yamufashije gukora indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Iyo utegereza’, ‘Urakunzwe’, ‘Too late’ n’izindi.

Kina Music isanzwe ibarizwamo abahanzi bakomeye mu Rwanda, nka Knowlees Butera, Nel Ngabo ndetse na Platini P uherutse gutangaza ko asigaye akorana n’imwe mu nzu y’umuziki yo muri Nigeria yitwa One Percent International.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + eight =

Previous Post

Rusizi: Ibyabaye ku mugore n’umukobwa we bari bagiye gufata irembo biteye agahinda

Next Post

Igisubizo RIB yasubije uwabyutse ayandikira ayisuhuza anayimenyesha ko ayizirikana

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo RIB yasubije uwabyutse ayandikira ayisuhuza anayimenyesha ko ayizirikana

Igisubizo RIB yasubije uwabyutse ayandikira ayisuhuza anayimenyesha ko ayizirikana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.