Umukinnyikazi wa film, Bahavu Usanase Jeannette watsindiye imodoka mu bihembo bya ‘Rwanda International Movie Awards’, wari wabanje kuyimwa ndetse bikazamura impaka, cyera kabaye yayihawe, mu gicuku cy’ijoro.
Uyu mukinnyikazi wa film Usanase Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri City Maid ndetse na Kami muri film ye yitwa Impanga, yatsindiye iyi modoka mu bihembo byatanzwe tariki 01 Mata 2023.
Hari hamaze iminsi hari impaka zishingiye ku kuba uyu mukinnyikazi wa film atarahise ahabwa iyi modoka yo mu bwoko bwa KIA K5.
Izi mpaka zashingiraga ku mbogamizi zavugwaga ko zatumye iyi modoka idahita ihabwa uwayitsindiye, zirimo kuba kompanyi yagombaga kuyitanga yarifuzaga ko izagenda iriho ibyapa biyamamaza, no kuba ngo harabuze amafaranga yagombaga gutangwa n’uruhande rumwe mu bateguye ibi bihembo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, saa yine ni bwo uyu mukinnyikazi wa Film yashyikirijwe igihembo cye cy’iyi modoka.
Yavuze ko yishimiye kuba ahawe iyi modoka, nubwo habanje kuzamo birantega zatumye atinda gushyikirizwa igihembo yatsindiye, hakaba hari hashize ukwezi n’igice.
Yagize ati “Ni ubwa mbere hatanzwe igihembo gikomeye cyane nk’iki muri sinema nyarwanda, ni n’umugisha ukomeye kuba ari njyewe bihereyeho. Kuba baratinze kuyimpa, mu masezerano habanje kuzamo amananiza.”
Mucyo Jackson uri mu bateguye biriya bihembo, wanavuzweho kuba yaragejejwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubera iki kibazo, akaba yabihakanye, yavuze ko ibyabanje kuvugwa byari ibinyoma, ariko ko ikiruta byose ari uko iki gihembo cyatanzwe.
Ati “Inkuru zitari nziza zo zavuzwe n’abashakaga kubivuga ariko gahunda yacu kwari ugutanga imodoka uyu munsi turiho, kandi iratanzwe. Njye nta muntu twahuye ngo tuvuge ko imodoka idahari, imodoka ngiyi, nyirayo agiye kuyigendamo.”
Bahavu Jeannette watsindiye iyi modoka, wari warakajwe no kuba atarahise ayihabwa, yari aherutse gukora ikiganiro yikoma abateguye ibi bihembo, avuga ko ibyabo byapfuye kare, ubwo batumiraga ibyamamare muri sinema mu itangwa ry’ibi bihembo ariko bakarinda bagenda, batagize icyo bakorana n’abo muri sinema nyarwanda.
RADIOTV10