Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ni icyemezo cyatangajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, muri uru rubanza ruregwamo abantu batanu ari bo; Uzabakiriho Cyprien [Djihad], Kalisa John uzwi nka K-John, Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick AKA Pazzo Man, Kwizera Nestor [Pappy Nesta].
Abafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, ni bane ari bo Djihad, Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick AKA Pazzo Man, Kwizera Nestor [Pappy Nesta].
Ni mu gihe Kalisa John AKA K-John, na we uri muri aba bantu batanu bakekwaho gusakaza amashusho y’urukozasoni, we yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa by’agateganyo.
Urukiko rwategetse ko aba bahita boherezwa mu igororero kugira ngo hatangire kubahirizwa icyemezo cyarwo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Aba uko ari batanu batawe muri yombi mu bihe bitandukanye nyuma yuko hasakaye amashusho y’umuhanzi Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.
RADIOTV10










