Friday, December 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ibirambuye ku nkuru y’urukundo rw’umubikira warongowe n’umushumba anaruta

radiotv10by radiotv10
15/07/2022
in IMYIDAGADURO, UDUSHYA, UDUSHYA
0
Ibirambuye ku nkuru y’urukundo rw’umubikira warongowe n’umushumba anaruta
Share on FacebookShare on Twitter

Mukamana Christine wahoze ari umubikira, ubu ni umugore wa Ndayishimiye Fabrice bakundanye urudasanzwe, umwe akiyemeza guhagarika umuhamagaro wo kwiha Imana, akemera kujya kwibanira n’uwo yihebeye nubwo bariho mu buzima bw’ubukene.

Mukamana Christine na Ndayishimiye Fabrice, batuye mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, bombi bagaragaza ko buri umwe yimariyemo undi.

Mu kiganiro bagiranye na YouTube Channel ya Isimbi TV, Ndayishimiye Frabrice avuga ko atagize amahirwe yo gukomeza amashuri kuko yagarukiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, agatangira kujya kushakisha, akora ibiraka.

Avuga ko uyu mugore we yamubonye bwa mbere muri 2015 akiri umukobwa atarajya no mu muhamagaro w’ububikira, ubwo yazaga gusura abo mu muryango we batuye i Nzige, akumva aramwishimiye.

Christine we wavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Rurama, avuga ko ari ho yakuriye, aza no kuhiga amashuri kugeza mu yisumbuye.

Avuga ko kuva cyera akiri muto yumvaga azakurikira umuhamagaro wo kwiha Imana, akaza guhita ajya mu bubikira akirangiza amashuri yisumbuye.

Yatangiye amahugurwa y’ububikira muri 2016, ayirangiza nyuma y’imyaka ine muri 2019 ubwo yanahabwaga isezerano ry’ububikira.

Avuga ko kuva yajya mu mahugurwa kugeza ahawe ububikira, ataherukanaga na Fabrice, ku buryo buri umwe atari azi amakuru y’undi.

Avuga ko ubwo yagarukaga hanze amaze guhabwa ububikira, yumvaga ibye na Fabrice byarangiye. Ati “Numvaga byararangiye atakintekereza nanjye ntakimutekereza, byaje gutangira bundi bushya.”

Umugabo we Frabrice avuga ko akimara kumenya ko Christine yagiye mu bubikira, byamubabaje, ati “Ndavuga nti reka niragize Imana ni yo ikora byose.”

Ubwo yamusezeraga, ngibyamuciye intege kuko yamubwiye ko “Ni uko bibaho wenda niba Imana ari wowe yanteguriye, byose bizashoboka.”

Avuga ko ubwo yamenyaga ko uyu mukunzi we yagarutse mu buzima bwo hanze yaramaze kuba umubikira, yongeye kumutekereza bikaza gutizwa umundi no kuba baragendaga bahura.

Ati “Twarahuraga tukaganira hakaba nubwo duhuye avuye nko mu misa ntabizi ko turi bunahure. Ni uko twabonanaga.”

Frabice avuga ko yaje kubona akazi ko kujya yahirira inka zo kuri Paruwasi, ari na bwo barushijeho gusubukura umubano wabo, bikaza no gutuma atahatinda kuko bahise bamusezerera.

Ati “Babonye ukuntu duhuza turi umwe ukuntu imitima yahuye, batangira kubisakaza, biba ngombwa ko bansezerera.”

Christine we avuga ko ubwo Fabrice yamubwira ko yamukunze, byamugoye kubyakira, ati “Nabitekereje igihe kirekire ndavuga nti ‘uriya muntu se koko nibyo ra, arankunda?’ ariko biza kuza nyine mbona ni urukundo nyarukundo.”

Avuga ko yamaze amezi atandatu, abitekerezaho anabisengera, aba ari na bwo yaje kumwemerera urukundo.

Ku rundi ruhande Fabrice we yahise atangira kubaka inzu yumvaga ko azabanamo n’umukunzi mu gihe ku ruhande rwa Christine yari ari gutegura uburyo azasezera.

Ati “Narabanje nsaba Imana imbabazi ndayibwira nti ‘Mana nubwo twasezeranye ndi kubona biri kwanda, umbabarire.”

Umugambi wo kubana bawunogeje muri 2019, Christine aza no gutegura uburyo agomba kuva mu bubikira, aranasezera, yandika ibaruwa asezera ariko batinda kumusubiza, afata umwanzuro wo kuva muri uyu muhamagaro bataranamusubiza.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, baje kwibanira nk’umugore n’umugabo, ubu bamaranye amezi umunani babana.

Christine avuga ko inkuru yo gushakana n’uyu mugabo we, hari bamwe bagiye bamuhamagara bakamuca intege mu gihe hari n’abamwifurizaga urugo rwiza.

Bavuga ko bafite gahunda yo gusezerana mu rusengero no mu mategeko ubundi bakabana mu buryo bwemewe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + thirteen =

Previous Post

Kigali: Uwari wemeye kwica umwana yabihakaniye imbere y’abaturage n’abacamanza ngo yabyemejwe n’inkoni

Next Post

Urwego rukomeye muri America rwafashe icyemezo gisaba u Rwanda gufungura Rusesabagina byihuse

Related Posts

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

by radiotv10
05/12/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano umaze iminsi agarukwaho nyuma yuko hasakaye amashusho y’urukozasoni ye n’umukunzi we, yagaragaje ifoto ari...

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo abakekwaho gusakaza amashusho y’umuhanzi Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje aho ayo mashusho yari ari n’uwashoboraga...

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunyamakuru umenyerewe mu biganiro bitambuka kuri YouTube, Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, uri mu baregwa ibifitanye isano no gusakaza amashusho...

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

by radiotv10
03/12/2025
0

Rev. Ndayizeye Isaïe uyobora Itorero rya ADEPR, yahakanye amakuru yatangajwe ko yanze gusezeranya umuririmbyi Ishimwe Vestine n’umugabo we Idriss Jean...

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

by radiotv10
03/12/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, umaze iminsi agarukwaho mu makuru y’imyidagaruro kubera amashusho ye yasakaye, ari kubarizwa ku Mugabane...

IZIHERUKA

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye
MU RWANDA

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

05/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

05/12/2025
Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

04/12/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

04/12/2025
Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urwego rukomeye muri America rwafashe icyemezo gisaba u Rwanda gufungura Rusesabagina byihuse

Urwego rukomeye muri America rwafashe icyemezo gisaba u Rwanda gufungura Rusesabagina byihuse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.