Saturday, July 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

radiotv10by radiotv10
04/07/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu birori byo kwizihiza imyaka 32 ishize hashinzwe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, byabereye ku Mulindi ahavukiye iyi kipe, hanabaye umukino wahuje abashinze iyi kipe barimo Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga, ndetse n’ikipe y’abayobozi b’Akarere ka Gicumbi.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nyakanga 2025, byanahuriranye no kwizihiza imyaka 30 iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda imaze itangiye amarushanwa.

Ibi birori byanitabiriwe n’abatumirwa barimo abayobozi b’andi makipe akomeye mu Rwanda, nka Twagirayezu Thaddé uyobora ikipe ya Rayon Sports.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, agaruka ku mateka ya APR FC yibukije abantu ko intego yayo ko igomba kuba icyiterererezo muri Afurika.

Yagize ati “Mu myaka 32 ishize APR yageze kuri byinshi. Mwumvise ibikombe byinshi yatwaye yaba mu rwego rw’Igihugu no mu rwego rw’Akarere, ngira ngo yatwaye n’igikombe cya CECAFA, icyo gikombe na cyo iragifite. Intego yacu nka APR FC ni ukubaka ikipe y’icyitegererezo mu Gihugu, mu karere no ku Mugabane wa Afurika. Tukaba rero dufite inshingano zo kurera no gutoza abakinnyi b’intangarugero, bafite imyitwarire n’uburere byiza byubakiye ku rukundo rw’igihugu n’ishyaka ryo gukora ibidasanzwe kandi bakabera urubyiruko rw’u Rwanda icyitegererezo.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yongeye kwibutsa abantu amateka ya APR FC. Ati “APR FC yashingiwe hano ku Mulindi mu 1993, cyari igitekerezo cy’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Paul Kagame.”

Yongeyeho ko “Intego yahaye APR FC yari uguteza imbere siporo n’imyidagadauro muri APR, nk’imwe mu nkingi zo kubaka igisirikare gishoboye kandi kitajegajega mu rugamba rwo kwibohora no kubohora Igihugu cyacu.”

Mu myaka 32 imaze, APR FC yatwaye ibikombe bya Shampiyona, iby’Amahoro inshuro 14, ikaba yaranatwaye Igikombe cya CECAFA Kagame Cup aya 2004, iya 2007 n’iya 2010.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yitabiriye ibi birori
N’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga
N’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi
Perezida wa FERWAFA Alphonse Munyantwali na we yaje muri ibi birori
Habaye umukino unogeje ijisho
Chairman wa APR FC na we yari mu ikipe y’abashinze iyi kipe

Ikipe y’abashinze APR, yagaragayemo abasirikare bakuru muri RDF
Ikipe y’Akarere ka Gicumbi irimo Mayor

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + fifteen =

Previous Post

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Next Post

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Related Posts

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

by radiotv10
23/07/2025
0

Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w'imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss...

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

by radiotv10
23/07/2025
0

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo...

IZIHERUKA

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?
Uncategorized

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.