Umuhanzi Bill Ruzima uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kubera ibyaha byo kunywa no gutunda urumogi, bivugwa ko yemera ko yanywaga iki kiyobyabwenge kuva muri 2022.
Ifungwa ry’uyu muhanzi ryamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ugushyingo nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi, dore ko yafashwe ku wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo afatiwe mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Bill Ruzima ubu ufungiye kuri sitayo ya RIB ya Kimihurura, yatawe muri yombi anasanganywe iki kiyobyabwenge cy’urumogi akurikiranyweho kunywa no gutunda.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yemeza ifungwa ry’uyu muhanzi, yagize ati “arakekwaho ibyaha byo kunywa no gutunda ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi.”
Amakuru avuga ko mu iperereza no mu ikusanyamakakuru, uyu muhanzi yemerereye inzego ko yanywaga iki kiyobyabwenge cy’urumogi kuva mu mwaka wa 2022.
Uyu muhanzi uzwiho ubuhanga budasanzwe mu kuririmba byumwihariko akaba azwiho guhogoza, nta gihe kinini aramara avuye kwiga ku Mugabane w’u Burayi, aho yari mu Budage yanakunze gukorera ibitaramo agaragara mu muco gakondo nyarwanda, ibintu byakundwaga n’Abanyaburayi.
Uyu muhanzi utawe muri yombi yemera ko yanyoye urumogi, aje nyuma y’imyaka ibiri undi muhanzi ariko we w’imideri Moses Turahirwa na we abyemereye Urukiko, ubwo muri 2023 uwo na we yari akurikiranyweho iki cyaha, yemeye ko yanyoye icyo kiyobyabwenge, ariko ko yakinywereye mu Butaliyani aho na we yavugaga ko yari yaragiye kwiga.
Uyu Moses Turahirwa wari wafunguwe by’agateganyo muri Kamena n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yongeye gutabwa muri yombi muri Mata uyu mwaka, na bwo akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi.



RADIOTV10










