Imyidagaduro yo mu Rwanda idasiba kuvugwamo ibyayo, ubu hagezweho iby’urugo rw’Umunyezamu Kimenyi Yves na Muyango Claudine, ruvugwamo umwuka utari mwiza no kuba baratandukanye mu ibanga, ahavugwa ko byatewe n’ibirimo imyitwarire y’umwe uvugwaho kuba yarinjijwe mu rukundo n’uwo bahuje igitsina.
Izi nkuru zasakaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, nyuma yuko Muyango yanze guhurira mu kazi kamwe n’uwitwa Keza Terisky bagombaga gukorera mu kabari kamwe ko mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025.
Muyango yashyize hanze amakuru ko ari we wari wanze kujya gukorana na Keza kubera ibibazo bafitanye ariko yirinda kubyerura, gusa akavuga ko atifuza ko ibyo yamukoreye hari undi muntu yabikorera mu Rwanda.
Keza na we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko na we atigeze ajya muri ako kazi akagaharira Muyango, ariko ntibyacira aho kuko hakozwe ikiganiro mu buryo bw’imbonankubone kizwi nka Live ku rubuga nkoranyambaga rwa Tik Tok, ahavuzwe byinshi.
Muri iki kiganiro, Keza Terisky yamaganiye kure ibivugwa ko ari we wasenyeye Muyango, avuga ko asanzwe afitanye ubucuti busanzwe na Kimenyi, ariko ko ntaho buhuriye no kuryamana.
Uyu mugore uzwi mu ruganda rw’imideri, yavuze ko we afite amakuru ko Kimyenyi na Muyango batandukanyijwe n’ingeso z’umugore wari winjiye mu kuryamana n’uwo bahuje igitsina ari we Dj Brianne.
Yagize ati “Nanjye ni yo makuru numva, amakuru avuga ko batandukanyijwe n’uko Muyango akundana na DJ Brianne.”
Dj Brianne na we wari uri muri iki kiganiro, yahise yamaganira kure ibi yari avuzweho, avuga ko we na Muyango bahuriye kuba bakorana, ariko ko iby’ubucuti bwihariye nta bihari.
Ati “Dukorana ku wa Kane no ku wa Gatandatu, ntabwo Muyango aransoma no ku itama bisanzwe, nta n’ubwo araza iwanjye wenyine, yahaje rimwe ari kumwe n’umugabo we.”
Muyango wari wanze kuvuga byinshi, na we yahakanye ibi byo kuryamana na Dj Brianne, avuga ko ibyatangajwe na Keza ari urwitwazo rw’ikimwaro cy’ibyo yamukoreye, ari na ho yavuze ko uyu mugore yashatse kumutangamo pase mu bandi bagabo.
Ati “Urwo rwitwazo rwo kuryamana na Brianne, na rwo rwazanywe na Keza kugira ngo yinjire iwanjye. Ubwa mbere yarabanje agerageza iby’umugabo biramunanira, ubwa kabiri azana Brianne ubwa gatatu atangira kujya ahamagara abantu anteranya.”
Keza na we utaripfanye, yavuze ko afite ikimenyetso gihamya ibyo yavuaga, ari na bwo yahitaga yumvisha abantu amajwi yafashe mu kiganiro yagiranye na Kimenyi amubwira ko umugore we Muyango yahinduye imyitwarire akagirana umubano wihariye na Dj Brianne.
Muri ayo majwi humvikanamo aho Kimenyi aba ari gutakira Keza, ati “Ejobundi nagiye kubona mbona Muyango aharaye gym, mbona Brianne na we arayiharaye…mbere Muyango naramubwiraga ngo tujyane nkabona ni umunebwe, ubu umuntu ari kubyuka akijyana ku Cyumweru. Mbona Brianne ari we muntu umuturisha mu buryo njye ntazi. Na we narabimubwiye Muyango, nti ‘nsigaye mbona warabaye lesbian [uryamana n’abo bahuje igitsina], ni ukuri kw’Imana.”
Dj Brianne na we yakomeza ahakana ibi avugwaho, ari na ko akozanyaho mu magambo n’abandi bari muri iki kiganiro bamushinjaga gusenya ingo z’abandi, aho uyu muvanamiziki yanakoreshaga imvugo ziremereye yiyama abamushinja kuryamana n’abo bahuje igitsina.
Itandukana ry’urugo rwa Kimenyi Yves na Muyango ryari rimaze iminsi rihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga, ariko bitaravugwaho n’umwe muri aba bombi.
Kimenyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda n’iy’Igihugu, yasezeranye imbere y’amategeko na Muyango Claudine muri Mutarama umwaka ushize 2024, byaje no gukurikirwa n’ibindi birori birimo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana; na byo byabaye muri uko kwezi.



RADIOTV10