Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

radiotv10by radiotv10
30/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango
Share on FacebookShare on Twitter

Imyidagaduro yo mu Rwanda idasiba kuvugwamo ibyayo, ubu hagezweho iby’urugo rw’Umunyezamu Kimenyi Yves na Muyango Claudine, ruvugwamo umwuka utari mwiza no kuba baratandukanye mu ibanga, ahavugwa ko byatewe n’ibirimo imyitwarire y’umwe uvugwaho kuba yarinjijwe mu rukundo n’uwo bahuje igitsina.

Izi nkuru zasakaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, nyuma yuko Muyango yanze guhurira mu kazi kamwe n’uwitwa Keza Terisky bagombaga gukorera mu kabari kamwe ko mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025.

Muyango yashyize hanze amakuru ko ari we wari wanze kujya gukorana na Keza kubera ibibazo bafitanye ariko yirinda kubyerura, gusa akavuga ko atifuza ko ibyo yamukoreye hari undi muntu yabikorera mu Rwanda.

Keza na we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko na we atigeze ajya muri ako kazi akagaharira Muyango, ariko ntibyacira aho kuko hakozwe ikiganiro mu buryo bw’imbonankubone kizwi nka Live ku rubuga nkoranyambaga rwa Tik Tok, ahavuzwe byinshi.

Muri iki kiganiro, Keza Terisky yamaganiye kure ibivugwa ko ari we wasenyeye Muyango, avuga ko asanzwe afitanye ubucuti busanzwe na Kimenyi, ariko ko ntaho buhuriye no kuryamana.

Uyu mugore uzwi mu ruganda rw’imideri, yavuze ko we afite amakuru ko Kimyenyi na Muyango batandukanyijwe n’ingeso z’umugore wari winjiye mu kuryamana n’uwo bahuje igitsina ari we Dj Brianne.

Yagize ati “Nanjye ni yo makuru numva, amakuru avuga ko batandukanyijwe n’uko Muyango akundana na DJ Brianne.”

Dj Brianne na we wari uri muri iki kiganiro, yahise yamaganira kure ibi yari avuzweho, avuga ko we na Muyango bahuriye kuba bakorana, ariko ko iby’ubucuti bwihariye nta bihari.

Ati “Dukorana ku wa Kane no ku wa Gatandatu, ntabwo Muyango aransoma no ku itama bisanzwe, nta n’ubwo araza iwanjye wenyine, yahaje rimwe ari kumwe n’umugabo we.”

Muyango wari wanze kuvuga byinshi, na we yahakanye ibi byo kuryamana na Dj Brianne, avuga ko ibyatangajwe na Keza ari urwitwazo rw’ikimwaro cy’ibyo yamukoreye, ari na ho yavuze ko uyu mugore yashatse kumutangamo pase mu bandi bagabo.

Ati “Urwo rwitwazo rwo kuryamana na Brianne, na rwo rwazanywe na Keza kugira ngo yinjire iwanjye. Ubwa mbere yarabanje agerageza iby’umugabo biramunanira, ubwa kabiri azana Brianne ubwa gatatu atangira kujya ahamagara abantu anteranya.”

Keza na we utaripfanye, yavuze ko afite ikimenyetso gihamya ibyo yavuaga, ari na bwo yahitaga yumvisha abantu amajwi yafashe mu kiganiro yagiranye na Kimenyi amubwira ko umugore we Muyango yahinduye imyitwarire akagirana umubano wihariye na Dj Brianne.

Muri ayo majwi humvikanamo aho Kimenyi aba ari gutakira Keza, ati “Ejobundi nagiye kubona mbona Muyango aharaye gym, mbona Brianne na we arayiharaye…mbere Muyango naramubwiraga ngo tujyane nkabona ni umunebwe, ubu umuntu ari kubyuka akijyana ku Cyumweru. Mbona Brianne ari we muntu umuturisha mu buryo njye ntazi. Na we narabimubwiye Muyango, nti ‘nsigaye mbona warabaye lesbian [uryamana n’abo bahuje igitsina], ni ukuri kw’Imana.”

Dj Brianne na we yakomeza ahakana ibi avugwaho, ari na ko akozanyaho mu magambo n’abandi bari muri iki kiganiro bamushinjaga gusenya ingo z’abandi, aho uyu muvanamiziki yanakoreshaga imvugo ziremereye yiyama abamushinja kuryamana n’abo bahuje igitsina.

Itandukana ry’urugo rwa Kimenyi Yves na Muyango ryari rimaze iminsi rihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga, ariko bitaravugwaho n’umwe muri aba bombi.

Kimenyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda n’iy’Igihugu, yasezeranye imbere y’amategeko na Muyango Claudine muri Mutarama umwaka ushize 2024, byaje no gukurikirwa n’ibindi birori birimo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana; na byo byabaye muri uko kwezi.

Urugo rwa Kimenyi Yves na Muyango ruravugwamo ibibazo
Dj Brianne aravugwamo
Na Keza Terisky agatungwa agatoki

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Eng.-In a hopeful tone Tshisekedi speaks on the Rwanda-DRC Peace Agreement

Next Post

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Related Posts

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube,...

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuhanzi mu njyana ya gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo yatewe no kongera guhura n’umubyeyi we bari bamaze imyaka 13 batabonana,...

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

by radiotv10
11/12/2025
0

Edouard Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda, yagiye gushyigikira umuhanzi Niyo Bosco, mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore...

IZIHERUKA

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal
AMAHANGA

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

17/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

17/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

17/12/2025
Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

17/12/2025
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.