Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibyabaye kuri APR na Arsenal byatumye Rayon na ManCity zicinya icyara

radiotv10by radiotv10
17/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibyabaye kuri APR na Arsenal byatumye Rayon na ManCity zicinya icyara
Share on FacebookShare on Twitter

Byahinduye isura muri Shampiyona z’umupira w’Amaguru zikurikirwa na benshi mu Rwanda, aho nyuma yuko APR FC yo mu Rwanda na Arsenal yo mu Bwongereza ziyoboye urutonde, zinganyije, byatumye hari amakipe abyinira ku rukoma.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, abakunzi b’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC ntibaraye neza, nyuma yuko ikipe yabo inganyije na Gasogi United 0-0.

Bwaracyeye, mucyeba w’iyi kipe, Rayon Sports yo irabikora, itsinda Bugesera 2-0, bituma abakunzi bayo bongera kugira icyizere ko bashobora kongera kwinjira mu rugamba rwo guhatanira igikombe.

Gusa ntibyoroshye kuko kugeza ubu Rayon Sports ari iya gatatu n’amanota 49, mu gihe APR na Kiyovu Sports zombi zinganya amanota 53.

Muri Shampiyona y’u Bwongereza na yo ikurikirwa n’abatari bacye mu Rwanda, habayeho gutungurana kuko ikipe ya Arsenal na yo iyoboye urutonde ikaba ifite n’abakunzi benshi mu Rwanda, yanganyije na West Ham ibitego 2-2.

Ni ukunganya kutashimishihe abakunzi ba Arsenal kuko iyi kipe yari yabanje ibi bitego byombi mu minota icumi ya mbere y’umukino, ndetse ikaza no kutabasha kwinjiza Penaliti yatewe na Bukayo Saka akayiboneza hanze y’ibiti bitatu by’izamu.

Uku kunganya kwa Arsenal, na ko kwahaye icyizere Manchester City ikomeje kuyirya isataburenge, kuko ikinyuranyo cy’amanota ari hagati y’aya makipe, cyahise kigabanuka, ubu kikaba kimaze kuba amanota ane, aho Arsenal ifite amanota 74, naho Man City ikagira 70 kandi ikaba ifite umukino itarakina.

Ku wa Gatandatu APR yanganyije na Gasogi
Bucyeye bwaho Arsenal inganya na West Ham

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Kamonyi: Imodoka isigaye itera ikikango benshi yongeye guteza amarira

Next Post

Nyuma yo kuburira ‘abajura’ haramutseho amakuru y’uwo bitagendekeye neza

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma yo kuburira ‘abajura’ haramutseho amakuru y’uwo bitagendekeye neza

Nyuma yo kuburira 'abajura' haramutseho amakuru y’uwo bitagendekeye neza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.