• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibyabaye kuri APR na Arsenal byatumye Rayon na ManCity zicinya icyara

radiotv10by radiotv10
17/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibyabaye kuri APR na Arsenal byatumye Rayon na ManCity zicinya icyara
Share on FacebookShare on Twitter

Byahinduye isura muri Shampiyona z’umupira w’Amaguru zikurikirwa na benshi mu Rwanda, aho nyuma yuko APR FC yo mu Rwanda na Arsenal yo mu Bwongereza ziyoboye urutonde, zinganyije, byatumye hari amakipe abyinira ku rukoma.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, abakunzi b’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC ntibaraye neza, nyuma yuko ikipe yabo inganyije na Gasogi United 0-0.

Bwaracyeye, mucyeba w’iyi kipe, Rayon Sports yo irabikora, itsinda Bugesera 2-0, bituma abakunzi bayo bongera kugira icyizere ko bashobora kongera kwinjira mu rugamba rwo guhatanira igikombe.

Gusa ntibyoroshye kuko kugeza ubu Rayon Sports ari iya gatatu n’amanota 49, mu gihe APR na Kiyovu Sports zombi zinganya amanota 53.

Muri Shampiyona y’u Bwongereza na yo ikurikirwa n’abatari bacye mu Rwanda, habayeho gutungurana kuko ikipe ya Arsenal na yo iyoboye urutonde ikaba ifite n’abakunzi benshi mu Rwanda, yanganyije na West Ham ibitego 2-2.

Ni ukunganya kutashimishihe abakunzi ba Arsenal kuko iyi kipe yari yabanje ibi bitego byombi mu minota icumi ya mbere y’umukino, ndetse ikaza no kutabasha kwinjiza Penaliti yatewe na Bukayo Saka akayiboneza hanze y’ibiti bitatu by’izamu.

Uku kunganya kwa Arsenal, na ko kwahaye icyizere Manchester City ikomeje kuyirya isataburenge, kuko ikinyuranyo cy’amanota ari hagati y’aya makipe, cyahise kigabanuka, ubu kikaba kimaze kuba amanota ane, aho Arsenal ifite amanota 74, naho Man City ikagira 70 kandi ikaba ifite umukino itarakina.

Ku wa Gatandatu APR yanganyije na Gasogi
Bucyeye bwaho Arsenal inganya na West Ham

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Kamonyi: Imodoka isigaye itera ikikango benshi yongeye guteza amarira

Next Post

Nyuma yo kuburira ‘abajura’ haramutseho amakuru y’uwo bitagendekeye neza

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Nyuma yo kuburira ‘abajura’ haramutseho amakuru y’uwo bitagendekeye neza

Nyuma yo kuburira 'abajura' haramutseho amakuru y’uwo bitagendekeye neza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.