Abakinnyi ba filimi, Jennifer Lopez na Ben Affleck bamaze umwaka bahanye gatanya, bagaragaye buri umwe yishimiye undi, banifotozanya, bituma bamwe bavuga ko baba bagiye gusubirana.
Aba bombi bagaragaye ubwo bitabiraga ibirori byo kumurika filimi izwi nka Kiss Of The Spider Woman byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Mbere.
Jennifer w’imyaka 56 na Ben Affleck w’imyaka 53, batunguranye ubwo bagaragaraga bari kumwe batambukana ku musambi utukura (red carpet) ubundi unyurwaho n’umugore n’umugabo cyangwa abakundana.
Aba bombi bizwi ko bamaze umwaka batandukanye, batambutse bari kumwe ndetse bigaragara ko bishimye, aho umwe yamwenyuriraga undi, ndetse barebana n’akana ko mu jisho, banifotozanya.
Jennifer Lopez yari aherutse gushimira uyu wahoze ari umugabo we ku bwo kumufasha, gutuma iyi filimi yamuritswe ibasha kugerwaho.
Yari inshuro ya mbere bombi bagaragaye batambukana kuri red carpet mu ruhame kuva btandukana, aho gatanya yabo yemejwe mu buryo bwa burundu muri Mutarama, nyuma y’imyaka ibiri bari barushinze.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko batunguwe banishmiye kuba aba bombi bagaragaye gurya mu ruhame.
Umwe yagize ati “Mana yanjye, bagiye kongera gutangira urukundo rwabo bundi bushya.” Undi na we agira ati “uko byagenda kose batahanye.”


RADIOTV10