Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

radiotv10by radiotv10
14/01/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa
Share on FacebookShare on Twitter

Ishimwe Arnaud De Bosch uzwi nka DJ Toxxyk uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku kugonga umupolisi agahita yitaba Imana, yaburanye ku ifungwa ry’agateganyo, yemera bimwe mu byaha ashinjwa, gusa akavuga ko atari yabigambiriye.

Uyu muvangamiziki akurikiranyweho ibyaha bine, birimo icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake gishingiye ku kuba yaragonze umupolisi agahita ahasiga ubuzima.

Aregwa kandi icyaha cyo guhunga umaze guteza cyangwa se gukora impanuka, icyo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa se urusobe ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’icyo kwanga ko bagusuzumisha ibyuma bipima ko wanyoye ibisindisha.

Ni ibyaha byose yatangiye gukurikiranwaho nyuma yuko akoze impanuka yabaye mu ijoro ryo ku ya 20 Ukuboza 2025, ubwo DJ Toxxyk yagongeraga nyakwigendera ahazwi nka Peyaje mu Mujyi wa Kigali.

Mu iburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026, Ubushinjacyaha busabira uregwa gukurikiranwa afunze, bwagaragaje ibimenyetso bushingiraho bushinja uregwa kuri buri cyaha.

Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko mu rugo rw’uyu Mu-Dj hasanzwe udupfunyika tubiri tw’urumogi, kandi mu ibazwa yakorewe mu Bugenzacyaha, yiyemereye ko akoresha iki kiyobyabwenge kuva muri 2021, akanasobanura uburyo agikoresha.

Ku cyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yagonze Umupolisi wari mu kazi, ubwo yashakaga kumuyobora inzira anyura, aho kubyubahiriza agahita amugonga.

Naho ku cyaha cyo guhunga wakoze cyangwa se wateje impanuka, DJ Toxxyk yashinjwe kuba yarahise ajya i Karongi nyuma yo kugonga uriya mupolisi.

Ubushinjacyaha kandi bwaboneyeho gusaba Urukiko kwemeza ko uregwa akurikiranwa afunze, kuko aregwa ibyaha bikomeye, kandi n’ibimenyetso byagezweho mu iperereza bihagije kuba yatuma ahamwa na byo, ndetse ko kuba yakurikiranwa afunze ari bwo buryo bwizewe bwatuma adatoroka ubutabera, ndetse no kurinda ko yakomeza gukoresha ibiyobyabwenge.

 

Uregwa yemeye bimwe mu byaha

DJ Toxxyk wahawe umwanya ngo agire icyo avuga, yemera icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake ndetse n’icyo guhunga umaze guteza cyangwa se gukora impanuka.

Uregwa yavuze ko ubwo Umupolisi yamuhagarikaga, yari yafashwe n’agatotsi, ntamenye uko byagenze ngo amugonge, kuko yisanze yuriye utununga two ku muhanda tuzwi nka Borodire, bikarangira yagonze umupolisi.

DJ Toxxyk yavuze ko nyuma yo kubona ko yagonze uwo mupolisi, hari inshuti ye bari kumwe yamubwiye ko nahagarara bahita babarasa, bikaba ari byo byatumye akomeza kugenda.

Ku cyaha cyo guhunga, yavuze ko nyuma yuko biriya bibaye, yahise ajya gusiga imodoka kuri imwe muri Hoteli zo mu Mujyi wa Kigali, agahita ajya kugisha inama inshuti ye i Karongi.

Umucamanza yabagije uregwa impamvu yagiye i Karongi, avuga ko yari agiye kugisha inama iyo nshuti ye, kandi ko ari na we wamuturishije kuko yari yataye umutwe.

Uregwa yahakanye ibyaha bibiri; icyo gukoresha ibiyobyabwenge n’icyo kwanga ko bamupima, avuga ko urumogi rwasanzwe iwe atazi aho rwaturutse, kandi ko n’ibyanditswe mu ibazwa ryo mu Bugenzacyaha by’uburyo akoresha urumogi, atazi aho byaturutse. Yahakanye kandi ko atanze ko bamupima, kuko yabyemeye.

Ku cyifuzo cy’Ubushinjacyaha ko uregwa yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo, DJ Toxxyk yavuze ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, kuko adashobora kugira icyo abangamira mu iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 2 =

Previous Post

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Next Post

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Related Posts

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

by radiotv10
14/01/2026
0

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yambitse impeta umukunzi we Nkurunziza Retina, amusaba kuzamubera umugore, na we...

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

by radiotv10
12/01/2026
0

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh mu gutanganya umuziki no mu buhanzi, yegukanye igihembo cya Producer mwiza w’umwaka (Best...

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

IZIHERUKA

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

14/01/2026
Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.