Saturday, June 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Iby’ingenzi wamenya kuri filimi nshya igaragaramo ab’amazina azwi muri sinema Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
30/04/2025
in IMYIDAGADURO, SINEMA
0
Iby’ingenzi wamenya kuri filimi nshya igaragaramo ab’amazina azwi muri sinema Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Sinema Nyarwanda yungutse filimi nshya y’uruhererekane yiswe ‘The Dream’ igaragaramo ibyamamare bisanzwe bizwi muri sinema nyarwanda, aho iyi filimi igamije gucyebura iby’urukundo rw’ubu rwajemo ibibazo.

Iyi filime y’uruhererekane yiganjemo inkuru z’urukundo rwinshi, izagaragaramo umukobwa uba akunda umusore cyane ariko we bitamurimo kugeza ubwo amusimbuje undi akajya no kubana na we ariko ntibimuce intege agakomeza kwiruka ku musore yakunze ubuzima bwe bwose.

Muri iyi nkuru, uyu mukobwa uba warihebeye umusore, akorerwa ibikorwa bibi byinshi akababazwa n’uwo musore kugira ngo amuveho ariko na we akamubera ibamba.

Mugwaneza Abdul ushinzwe kumenyekanisha iyi filime, avuga ko inkuru yayo igamije kwigisha Abanyarwanda gusobanukirwa n’urukundo nyakuri kuko usanga abantu benshi birengagiza ababakunda bakiruka inyuma y’abatabashaka.

Ati “Uyu munsi ntabwo abantu bakizerera mu rukundo, usigaye usanga bamwe bakunda kubera amafaranga abandi bakabijyamo ku zindi mpamvu z’ubuzima. Aha rero twagirango dutange ubutumwa bwerekana ko urukundo hari abarufite kandi banarwizereramo nta z’indi nyungu bakurikiye.”

Iyi filime igaragaramo amasura amaze kumenyerwa muri Sinema Nyarwanda harimo nka Rukundo Shaffy uri no mu bagize uruhare runini mu gushora imari kugira ngo ibashe kujya hanze.

Yanditswe kandi n’uwitwa Anonymous na we wayoboye filime zagiye zikundwa cyane harimo nk’iyitwa ‘Umwanzuro’ yatambukaga kuri Televiziyo Rwanda.

Iyi filime izajya itambuka inyuze ku muyoboro wa Youtube witwa ‘Kigali Drama’ bazajya basohora agace buri cyumweru ku munsi wo ku wa Gatatu.

Shaffy ni umwe mu bagaragara muri iyi filime
Abdul avuga ko iyi filime yiganjemo amasomo menshi yo mu rukundo
Sharon ni umwe mu bakinnyi b’imena muri iyi filime
Mushambokazi uzwi nka Sabine agaragara muri iyi filime

Danny nawe ni umukinnyi ugaragara muri iyi filime

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 17 =

Previous Post

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Next Post

Abakunzi ba ruhago Nyarwanda binjiye mu birori: Rayon na APR zigeze kuri final y’icy’Amahoro

Related Posts

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

by radiotv10
27/06/2025
0

Umunyamakuru Paul Rutikanga wamenyekanye asoma amakuru kuri Tereviziyo Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Isezerano ryasize Paul...

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

by radiotv10
26/06/2025
0

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka ‘Yago Pon Dat’ yemeje ko yatandukanye n’umukobwa babyaranye banabanaga, avuga ko yamusize akanajya...

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzi Chryso Ndasingwa uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukora ubukwe na Sharon Gatete na we usanzwe...

Umuhanzikazi Vestine umaze amezi atanu asezeranye yakorewe ibirori bibanziria ubukwe (AMAFOTO)

Umuhanzikazi Vestine umaze amezi atanu asezeranye yakorewe ibirori bibanziria ubukwe (AMAFOTO)

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzikazi Vestine uzwi mu itsinda ahuriyemo n’umuvandimwe we Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ nyuma y’igihe...

Andi makuru avugwa ku isezera ry’umwe mu bahanzi bari mu bitaramo ‘Iwacu Muzika Festival’

Andi makuru avugwa ku isezera ry’umwe mu bahanzi bari mu bitaramo ‘Iwacu Muzika Festival’

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzi Kevin Kade yamaze kuva mu bazasusurutsa abantu mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, kubera ikindi gikorwa azitabira...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakunzi ba ruhago Nyarwanda binjiye mu birori: Rayon na APR zigeze kuri final y’icy’Amahoro

Abakunzi ba ruhago Nyarwanda binjiye mu birori: Rayon na APR zigeze kuri final y’icy’Amahoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.