Sinema Nyarwanda yungutse filimi nshya y’uruhererekane yiswe ‘The Dream’ igaragaramo ibyamamare bisanzwe bizwi muri sinema nyarwanda, aho iyi filimi igamije gucyebura iby’urukundo rw’ubu rwajemo ibibazo.
Iyi filime y’uruhererekane yiganjemo inkuru z’urukundo rwinshi, izagaragaramo umukobwa uba akunda umusore cyane ariko we bitamurimo kugeza ubwo amusimbuje undi akajya no kubana na we ariko ntibimuce intege agakomeza kwiruka ku musore yakunze ubuzima bwe bwose.
Muri iyi nkuru, uyu mukobwa uba warihebeye umusore, akorerwa ibikorwa bibi byinshi akababazwa n’uwo musore kugira ngo amuveho ariko na we akamubera ibamba.
Mugwaneza Abdul ushinzwe kumenyekanisha iyi filime, avuga ko inkuru yayo igamije kwigisha Abanyarwanda gusobanukirwa n’urukundo nyakuri kuko usanga abantu benshi birengagiza ababakunda bakiruka inyuma y’abatabashaka.
Ati “Uyu munsi ntabwo abantu bakizerera mu rukundo, usigaye usanga bamwe bakunda kubera amafaranga abandi bakabijyamo ku zindi mpamvu z’ubuzima. Aha rero twagirango dutange ubutumwa bwerekana ko urukundo hari abarufite kandi banarwizereramo nta z’indi nyungu bakurikiye.”
Iyi filime igaragaramo amasura amaze kumenyerwa muri Sinema Nyarwanda harimo nka Rukundo Shaffy uri no mu bagize uruhare runini mu gushora imari kugira ngo ibashe kujya hanze.
Yanditswe kandi n’uwitwa Anonymous na we wayoboye filime zagiye zikundwa cyane harimo nk’iyitwa ‘Umwanzuro’ yatambukaga kuri Televiziyo Rwanda.
Iyi filime izajya itambuka inyuze ku muyoboro wa Youtube witwa ‘Kigali Drama’ bazajya basohora agace buri cyumweru ku munsi wo ku wa Gatatu.




RADIOTV10