Umunyamakuru David Bayingana yamaganye ibyo aherutse gutangazwaho na mugenzi we Sengabo Jean Bosco mu Rukiko alias Fatakumavuta, by’amagambo yumvikanamo irondabwoko yavuze ko yavuzwe n’uyu munyamakuru w’ibiganiro bya Siporo, avuga ko atigeze abitangaza, agaragaza ko na we ashobora kwiyambaza inkiko.
Fatakumavuta wamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi mu 30, ubwo yaburanishwaga ku ifunga n’ifungurwa, yavuze amagambo avuga ko yavuzwe na David Bayingana, yumvikanamo ingengabitekerezo y’irondobwoko.
Mu rukiko, Fatakumavuta yavuze ko yigeze kugirana ibibazo na Muyoboke Alex, nyuma baza kwiyunga bigizwemo uruhare n’Umuyobozi wa Isibo TV, gusa nyuma agatungurwa yumvise ko uwo bari bariyunze ari mu bamutangiye ikirego.
Fatakumavuta yagaragaje ko umuhanzi Safi Madia yagerageje kubunga ariko biza kuzambywa na David Bayingana.
Uyu munyamakuru kandi yavuze ko yakoze inkuru itarishimiwe n’uyu mugabo agashaka kumwirukanisha aho yakoraga ariko bikamunanira.
Yavuze ko nyuma y’aho, Safi Madiba yagerageje kubunga ndetse batera intambwe ya mbere ariko “David Bayingana abyivangamo abwira Muyoboke kutazigera yiyunga n’imbwa y’Umuhutu.”
David Bayingana akimara kumenya ko izina rye ryagarutsweho mu Rukiko, yamaganiye kure ibi yavuzweho n’umunyamakuru mugenzi we mu Rukiko.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Bayingana yagize ati “Nyuma yo kubona ibyo Bwana Sengabo Jean Bosco (Fatakumavuta) yantangajeho ubwo yireguraga mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku wa 05 Ugushyingo 2024. Ndamenyesha abo byagezeho bose ko: Natunguwe kandi mbabazwa cyane n’ibyo binyoma bye byangiza uwo ndi we Bwana Sengabo Jean Bosco yantangajeho mu rukiko.”
Yakomeje agira ati “Mu buzima bwanjye bwose, uko narezwe, natojwe, nize, nta na hamwe mpurira n’ivangura iryo ari ryo ryose, nzira kandi ndwanya n’ingufu zanjye zose, irondakoko aho riva rikagera. Ndi Umunyarwanda biteye Ishema, ubyubahira abo tubisangiye bose, nkanubaha kandi ngaha agaciro ikiremrwamuntu ku Isi yose. Ibi birandanga, mbyemera ntyo kandi nta gahato.”
Yasoje agira ati “Njye n’abanyamategeko turimo gusesengura ibyamvuzweho. Bitari kera, mu gihe gikwiye, turisunga ubutabera, habeho uburyozwe bw’icyo gisebo nashyizweho binyuze muri ibyo binyoma bidafite ishingiro byamvuzweho.”
Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi.
RADIOTV10