Rukabuza Pius uzwi nka Dj Pius usanzwe ari umuhanzi akaba n’umuvangamiziki, umaze iminsi agaragaza umukobwa bari kumwe mu mafoto ashyiraho n’ubutumwa bw’urukundo, byatahuwe ko nta rukundo ruri hagati yabo.
Ku mbuga nkoranyambaga za Dj Pius, amaze iminsi ashyiraho amafoto y’umukobwa bivugwa ko aba ku Mugabane w’u Burayi, ubundi akayaherekesha amagambo yuzuye urukundo agaragaza ko yamutwaye uruhu n’uruhande.
Ejo hashize, Dj Pius yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ari kumwe n’uyu mukobwa witwa Nawal, arangije ashyiraho ubutumwa agira ati “Iteka uhora mu mutima wanjye, byishimo byanjye, munezero wanjye, zuba ryanjye.”
No kuri uyu wa Gatatu, mu butumwa yashyize kuri X buherekejwe n’amashusho ari kumwe n’uyu mukobwa bagaragara bishimye, Dj Pius yashyizeho ubutumwa bw’amwe mu magambo agize indirimbo ye nshya yise ‘Ngohoza ku Mutima’ igaragaramo n’uyu mukobwa, agira ati “Nguhoza ku mutima, Ni wowe Unyuzuza, Ibyishimo n’umunezero mbikura Kuri wowe.”
Ni amagambo yumvikana ko uyu muhanzi Dj Pius, yamaze kwimariramo uyu mukobwa, ndetse ari nako byakiriwe na bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bahise batanga ibitekerezo bamwifuriza urukundo ruzira uburyarya.
Gusa hari amakuru avuga ko Dj Pius n’uyu mukobwa, ari inshuti zisanzwe zitagamije urukundo rwa kobwa-hungu cyangwa uruganisha kubana nk’umugore n’umugabo.
Uzi iby’aba bombi, yabwiye Ikinyamakuru Igihe ko aba bombi bagize ubucuti busanzwe, ubwo uyu mukobwa yari yaje mu Rwanda mu biruhuko, bagahura bakiyumvanamo, byanatumye uyu muhanzi asaba uyu mukobwa ko yamukoresha mu mashusho y’indirimbo nshya yitwa Ngohoza ku Mutima yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo 2023.
RADIOTV10