Shadia Mbabazi wamamaye nka Saddyboo uzwi ku mbuga nkoranyambaga, yatanze umucyo ku by’urukuko rwavugwaga hagati ye na Producer YewëeH bamaze igihe bahamya ko bakundana, avuga ko byari ‘agatwiko’ ndetse ko ari ikiraka yari yahawe nubwo yambuwe.
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga, hacicikanye amakuru yavugaga ko Saddyboo yinjiye mu rukundo rushya na Producer YewëeH, kandi ko urukundo rwabo ari urw’impamo, kandi ko bakundana uruzira uburyarya.
Aba bombi banakoze ikiganiro n’itangazamakuru, babihamya, ko urukundo rwabo rushikamye kandi rufite intego, mu gihe hari abavugaga ko ari agatwiko.
Nk’uko byaketswe na bamwe, byarangiye bibaye impamo, nyuma yuko uyu mugore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, atanze umucyo ku by’uru rukundo yagwagaho na Producer YewëeH.
Mu majwi yashyizwe hanze, humvikanamo Saddyboo ashyira ukuri hanze, avuga ko kwemera aya makuru y’urukundo rwe n’uyu musore, ari ikiraka yari yahawe cyo kugira ngo amutwikire [mvugo igezweho] ngo kuko agiye kwinjira mu muziki.
Saddyboo avuga ko adashobora gukundana n’umusore nk’uriya aruta. Ati “Ariko se iyo mushishoje mubona YewëeH yamarira iki mu buzima bwanjye? Rero akazi kararangiye! YewëeH gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye kandi azagufashe kuko ubu njye ntayo nkeneye.”
Muri aya majwi, Saddyboo wumvikanaga asa nk’uwarakaye, aha ubutumwa uyu musore, ati “n’ikindi gihe n’undi uwo ari we wese, ntazigere yongera kumenyera. Ndi umubyeyi w’abana babiri, rero ngomba kubarera.Gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye.”
Hari amakuru avuga ko Saddyboo yari yemerewe miliyoni 6 Frw ngo yemere iby’urukundo hagati ye na Producer YewëeH, kugira ngo amenyekane.
RADIOTV10