Umuhanzi w’umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman, yamaze kwinjira mu kazi ko kurangira abifuza kugura cyangwa kugurisha ubutaka kazwi nk’ubukomisiyoneri, aho avuga ko yabitewe n’inshingano zagiye zimwagukana, agashaka icyamwunganira mu mibereho.
Uyu muhanzi wamamaye mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop, avuga ko uko agenda akura, inshingano zigenda zimubana nyinshi, ku buryo na we yagura imikorere ye.
Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, Fireman yagize ati “Iyo ugenda ukura inshingano zikiyongera niko ugenda ukenera kwaguka, uko byagenda kose ugenda ushakisha hanyuma ugahitamo ikikubereye wakora.”
Aka kazi ko kurangira abifuza kugura cyangwa kugurisha ibibanza, uyu muraperi Fireman akamazemo amezi abiri, aho yakinjiyemo nyuma yo kuva kwivuriza mu kigo ngororamuco cy’i Huye yijyanyeyo ku bushake bwe.
Avuga ko gufata icyemezo cyo kwinjira muri aka kazi k’ubukomisiyoneri, byatewe no kubona ko akazi kamwe k’ubuhanzi katabasha gutuma yuzuza inshingano ze, kuko uko zagiye ziyongera “bituma ufata imyanzuro yo kureka ikintu kimwe wiziritsemo ugashaka n’ahandi washakishiriza mu rwego rwo gukemura ibibazo.”
Gusa ngo n’umuziki ntiyawushyize ku ruhande ndetse aka kazi k’ubukomisiyoneri ntigashobora kubangamira ak’ubuhanzi amazemo igihe.
Ati “Umuziki umbamo. Kuba umuntu yakora n’akandi kantu ku ruhande uretse n’ibi n’ibindi umuntu yabikora kandi bikagenda neza.”
Uyu muraperi uri mu bubatse izina mu Rwanda, mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2024 yashyize hanze EP yise ’Bucyanayandi’, iriho indirimbo zirimo n’iyo yayitiriye ‘Bucyanayandi’ n’indi yitwa ‘Igeno’.

RADIOTV10