Thursday, November 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Icyemezo gishya cya KNC wari uherutse gutangaza ko asheshe ikipe ye ya Gasogi

radiotv10by radiotv10
02/02/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Icyemezo gishya cya KNC wari uherutse gutangaza ko asheshe ikipe ye ya Gasogi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yisubiyeho ku cyemezo cyo gusesa iyi kipe, yemera kuyigumisha muri Shampiyona.

Ni nyuma y’iminsi micye KNC atangaje ko asheshe iyi kipe yashinze, nyuma y’uko yongeye kunenga imisifurire ndetse n’izindi nenge yakunze kuvuga muri ruhago nyarwanda, we akunze kwita “umwanda.”

Mu kiganiro yagiranye na Radio 1 asanzwe anabereye umuyobozi kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, KNC yatangaje ko umukino uzahuza Gasogi Unite na Kiyovu Sports uteganyijwe ejo ku wa Gatandatu, bazawukina.

Gusa ngo nubwo yemeye ko ikipe ye iguma muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yavuze ko bakomeej gusaba ko amakosa akomeje kugaragara mu mupira w’amaguru, akosorwa, bitaba ibyo n’ubundi agahagarika ikipe ye.

Icyemezo cyo gusesa Gasogi United, KNC yari yagitangaje ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, ubwo iyi kipe ye yatsindwaga na AS Kigali igitego 1-0 muri Shampiyona y’u Rwanda, ariko we akavuga ko ikipe ye yibwe ikimwa amahirwe arimo na penalitiki.

Nyuma y’umunsi umwe atangaje iki cyemezo, KNC kandi yari yabiwye RADIOTV10 ko akigikomeye ndetse ko adashobora kwisubira, gusa nyuma yumvikanye avuga ko mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupra w’Amaguru ryamuganiriza ku bibazo yakunze kuvuga, ntacyamubuza kwemera ibiganiro.

Jimmy NDAYIZIGIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Bitunguranye urubanza rwa Kazungu rwasubitswe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

Next Post

Hatanzwe umucyo ku bakekaga ko ibinini bivugwaho kubamo Virusi y’ubukana byageze mu Rwanda

Related Posts

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

by radiotv10
12/11/2025
0

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero, barimo umunyezamu Kwizera Olivier wanyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda no...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka...

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yifashishije ubushakashatsi bwagiye hanze, yagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, byatuma umuntu azigama ibihumbi 2,5...

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

IZIHERUKA

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi
MU RWANDA

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

13/11/2025
Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

13/11/2025
Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

13/11/2025
Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

13/11/2025
Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

13/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku bakekaga ko ibinini bivugwaho kubamo Virusi y’ubukana byageze mu Rwanda

Hatanzwe umucyo ku bakekaga ko ibinini bivugwaho kubamo Virusi y’ubukana byageze mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.