Umukinnyi wa Film Dwayne Johnson wamamaye nka The Rock, yazamuye impaka ku isura nshya ye, agaragara yaratakaje ibilo mu buryo budasanzwe, aho we yasobanuye icyabimuteye.
Amashusho yatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, agaragaza The Rock mu isura nshya, yabaye inkuru yo kuganirwaho mu buryo budasanzwe, aho uyu mugabo usanzwe azwi ko ari umunyabigango bishyitse, yagaragaye yarananutse bidasanzwe.
Ni amashusho yafashwe ubwo The Rock yari yitabiriye iserukiramuco rizwi nka Venice Film Festival, aho bamwe bavuga ko ashobora kuba yaratakaje nka pounds 60 cyangwa ibilo 27.
Uku kugaragara yaratakaje ibilo, byazamuye impaka ku mbuga nkoramnyambaga, aho abafana b’uyu mugabo bamwe bavugaga ko ari bwo agaragara neza, abandi bakavuga ko yaba afite ikibazo.
Umwe yagize ati “The Rock yabaye nka Pebble (akabuye gaconze).” Undi na we ati “Ndabona ari bwo agaragara neza.”
Undi na we yanditse ati “Yarashaje none ntakibasha guhangana n’uburyo bwo gukomeza kugira ibigango.”
Undi na we yagize ati “Yabikoreye gukina filimi, ndakeka. Ariko nanone ni ngombwa ku buzima bwe kugira ngo azarusheho kuramba.”
The Rock we yavuze ko iyi sura ye nshya, yayigize kubera filimi ye nshya yitwa ‘The Smashing Machine’ ariko ko kugira ngo abigereho bitamworoheye.
Aganira n’umunyamakuru wa Hollywood, Dwayne Johnson AKA The Rock, yagize ati “Uku gutakaza ibilo, ni ikintu nari nyoteye. Nagize amahirwe yo kubasha kugendera mu nzira y’umwuga nakoze mu myaka yatambutse no gukora filimi nagiye nkinamo, ariko iteka hari ijwi ryahoraga muri njye, rimbwira ngo ‘kuki ntakora ibirenze’ ndashaka gukora ibindi ariko se bizaba bimeze bite?”
The Rock wanigeze gukina imikino y’iteramakofi y’abafite ibilo bishyitse, avuga ko umwanya yagombaga gukina muri iyi filimi ye nshya, wamusabaga kugira ukundi agaragara akiri muto ku buryo imyaka ye igaragara nk’iri imbere ho 13 cyangwa 14.
Yavuze ko yicaye imbere y’ikirori akamara amasaha ari hagati y’atatu n’ane yireba, akiyemeza kugabanya ibilo kugira ngo iyo filimi azayigaragaremo uko yifuza.

RADIOTV10