Haruna Niyonzima wakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko gutsindwa kw’amakipe akomeye mu Rwanda nka APR na Rayon guherutse kubaho, bidakwiye gutuma abafana bayo bayatakariza icyizere kuko hakiri kare.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe ibitego 2-0 na AS Kigali, nyuma yuko mucyeba wayo APR FC na yo itsindiwe i Musanze na Musanze FC ibitego 3-2.
Haruna Niyonzima wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, wanakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo n’aya yombi (APR na Rayon) avuga ko nubwo aya makipe asanzwe ahatanira igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, akomeje kutabona umusaruro mwiza, hakiri kare kuvuga ko atari mu makipe azegukana icy’uyu mwaka.
Ati “Haracyari kare, gusa ntabwo turebye umupira mwiza, buriya ikipe nka Rayon Sports, ikipe nini, ikipe nkuru ifite amateka ariko ntabwo wahita uca urubanza, buriya haba hari impamvu, haba hakiri kare.”

Akomeza agira ati “Haracyari kare kandi ibintu nk’ibi ngibi njye ndabikunda muri football, kuko bituma amakipe yitekerezaho bikanatuma abantu bishyira hamwe kubera ko football ni ubumwe, iyo abantu batari kumwe, iyo abantu batumva ibintu kimwe, kubona umusaruro biragora.”
Haruna kandi anagaruka ku kuba shampiyona y’u Rwanda yarinjiyemo amakipe abiri yo muri Sudan asanzwe ari makipe akomeye mu karere, avuga ko bizongerera imbaraga shampiyona y’iki Gihugu nubwo isanzwe ikomeye.
Ati “Birumvikana zizaduha Challenge [umukoro] ariko natwe tuzazibaha nk’abana b’Abanyarwanda cyangwa amakipe yo mu Rwanda, kuko na bo baje iwacu bagomba kwipanga kubera ko hari abantu bakeka ko iyi shampiyona yoroshye ariko ntabwo yoroshye muri ubwo buryo abantu babikekamo. Akazi bazagatanga ariko na bo bazakabona.”
Haruna Niyonzima uzwi mu mupira w’amaguru muri aka karere, utagikunze kugaragara mu kibuga, yamaze kwinjira mu byo gutoza, aho amaze iminsi anagaragara atanga inama mu mitoreze.
RADIOTV10










