Imwe mu ntare zo muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, yafotowe yifashe mu mutwe, isa nk’ifite ibitekerezo byinshi dore ko izi nyamaswa zifatwa nk’abami b’ishyamba, ku buryo umuntu yavuga ko yari iri gutekerereza rubanda rwayo muri Pariki.
Aya mafoto twifashishihe twandika inkuru nk’urubuga rwa RADIOTV10, yafashwe n’umwe mu bafata amafoto wabigize umwuga, Plaisir Muzogeye wanayashyize hanze, akagaragaza ubutumwa yakuye mu myifatire y’iyi nyamaswa.
Mu butumwa buherekeje aya mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Plasir Muzogeye yagize ati “Iyo intare yiteguye gufatwa ifoto, urabizi ni umwanya w’akaruhuko nyuma y’umunsi wagenze neza.”
Uyu gafotozi uri mu bafite amazina akomeye mu Rwanda, yakomeje avuga ko gusoma ibyiyumviro nk’ibi by’iyi ntare, ntawundi wabibasha atari ba gafotozi.
Intare zongeye kugera ku butaka bw’u Rwanda muri 2015 nyuma y’imyaka 11 zihacitse dore ko iyaherukaga kuhagaragara yabonywe muri 2006.
Izi ntare zorojwe u Rwanda zivuye muri Afurika y’Epfo, zaje ari ebyiri zihita zijyanwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera bituma mu Rwanda hongera kuba iyi nyamswa izwi nk’umwami w’Ishyamba.
Kuva icyo gihe izi ntare zakomeje kororoka dore ko kugeza ubu habarwa ko zimaze kugera muri 50 kandi zikaba zaragize uruhare mu kuzamura umubare w’abasura iyi Pariki.
Kuva izi nyamaswa ziri muri eshanu zikomeye zatangira kuba muri Pariki y’Akagera muri 2015, umabare wa ba mukerarugendo bayisura wikubye kabiri kuko muri uwo mwaka yasurwaga n’abantu ibihumbi 25 mu gihe muri 2019 bari bamaze kugera mu bihumbi 49.
Ubwiyongere w’izi nyamaswa buri mu bituma abasura iyi pariki na bo biyongera kuko baza bazi neza ko nibura bari butahe bazibonye.
Photos © Plaisir Muzogeye
RADIOTV10