Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

IFOTO: Umwami w’Ishyamba muri Pariki Akagera yagaragaye ibitekerezo byamubanye byinshi

radiotv10by radiotv10
10/01/2023
in IMYIDAGADURO, UDUSHYA
0
IFOTO: Umwami w’Ishyamba muri Pariki Akagera yagaragaye ibitekerezo byamubanye byinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Imwe mu ntare zo muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, yafotowe yifashe mu mutwe, isa nk’ifite ibitekerezo byinshi dore ko izi nyamaswa zifatwa nk’abami b’ishyamba, ku buryo umuntu yavuga ko yari iri gutekerereza rubanda rwayo muri Pariki.

Aya mafoto twifashishihe twandika inkuru nk’urubuga rwa RADIOTV10, yafashwe n’umwe mu bafata amafoto wabigize umwuga, Plaisir Muzogeye wanayashyize hanze, akagaragaza ubutumwa yakuye mu myifatire y’iyi nyamaswa.

Mu butumwa buherekeje aya mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Plasir Muzogeye yagize ati “Iyo intare yiteguye gufatwa ifoto, urabizi ni umwanya w’akaruhuko nyuma y’umunsi wagenze neza.”

Uyu gafotozi uri mu bafite amazina akomeye mu Rwanda, yakomeje avuga ko gusoma ibyiyumviro nk’ibi by’iyi ntare, ntawundi wabibasha atari ba gafotozi.

Intare zongeye kugera ku butaka bw’u Rwanda muri 2015 nyuma y’imyaka 11 zihacitse dore ko iyaherukaga kuhagaragara yabonywe muri 2006.

Izi ntare zorojwe u Rwanda zivuye muri Afurika y’Epfo, zaje ari ebyiri zihita zijyanwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera bituma mu Rwanda hongera kuba iyi nyamswa izwi nk’umwami w’Ishyamba.

Kuva icyo gihe izi ntare zakomeje kororoka dore ko kugeza ubu habarwa ko zimaze kugera muri 50 kandi zikaba zaragize uruhare mu kuzamura umubare w’abasura iyi Pariki.

Kuva izi nyamaswa ziri muri eshanu zikomeye zatangira kuba muri Pariki y’Akagera muri 2015, umabare wa ba mukerarugendo bayisura wikubye kabiri kuko muri uwo mwaka yasurwaga n’abantu ibihumbi 25 mu gihe muri 2019 bari bamaze kugera mu bihumbi 49.

Ubwiyongere w’izi nyamaswa buri mu bituma abasura iyi pariki na bo biyongera kuko baza bazi neza ko nibura bari butahe bazibonye.

Iyi ntare yafotowe isa nk’ifite ibitekerezo byinshi

Photos © Plaisir Muzogeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Bwa mbere Perezida Kagame yavuze ku bacancuro bari muri DRC ababurira hakiri kare

Next Post

Ubwo umugabo yasangaga umugore we yinezezanya n’undi mu buriri bwabo icyakurikiyeho nticyababereye kiza bose

Related Posts

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

by radiotv10
25/07/2025
0

African streetwear is no longer just an underground aesthetic, it has transformed into a bold expression of culture, identity, and...

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

by radiotv10
22/07/2025
0

Umusore Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho gufungirana mu nzu...

IZIHERUKA

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable
FOOTBALL

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

by radiotv10
29/07/2025
0

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

29/07/2025
Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

29/07/2025
AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

29/07/2025
Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

29/07/2025
Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

29/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubwo umugabo yasangaga umugore we yinezezanya n’undi mu buriri bwabo icyakurikiyeho nticyababereye kiza bose

Ubwo umugabo yasangaga umugore we yinezezanya n’undi mu buriri bwabo icyakurikiyeho nticyababereye kiza bose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.