Umusore w’imyaka 24 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, nyuma yo kwaka ababyeyi amafaranga abizeza ko umushinga akorera uzishyurira amashuri abana babo. Yemeye ko yakoraba ubwambuzi bushukana kandi ko amafaranga yahawe yayariye.
Uyu musore wafatiwe mu Mudugudu wa Gatovu mu Kagari ka Gatsibo muri uyu Murenge wa Butaro, yari amaze kwambura ababyeyi 31 500 Frw, bamuhaga abizeza ko azababonera umushinga uzabishyurira amashuri.
Yafashwe ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 17 Nyakanga 2023, nyuma y’uko umwe mu bo akekwaho gutekera imitwe, yari amaze kumenyesha Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yagize ati “Twahawe amakuru n’umuturage wo mu Mudugudu wa Gatovu, ko hari umusore waje yiyitirira kuba umukozi w’umushinga urihira abana amashuri, avuga ko buri mwana umwe azarihirwa nyuma yo kwishyura amafaranga 1 500 yo kwiyandikisha.”
SP Jean Bosco Mwiseneza akomeza avuga ko nyuma y’uko uyu musore yanditse umwana w’uyu muturage, yanamutiye telefone igezweho, amubwira ko ashaka kuyifashisha mu gukora raporo, ariko ahita agenda. Ati “Nibwo uwo muturage yagiraga amakenga ahita ahamagara Polisi.”
Akomeza agira ati “Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, afatirwa mu rundi rugo rwo muri uwo Mudugudu agiye kwandika undi mwana, afite urutonde rugaragaza igiteranyo cy’amafaranga 31 500 yari amaze kwishyurwa ku bana 21 na telefone igezweho yari yatse umuturage.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu musore amaze gufatwa, yemeye ko yakoraga ubwambuzi bushukana, kandi ko yari amaze kubikorera abaturage 21, ndetse ko ubwo yafatwaga wari umunsi wa kabiri atangiye ibi bikorwa, anavuga ko amafaranga bamuhaye yayakoresheje.
Uyu musore yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Butaro kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe telefone yafatanywe yasubijwe nyirayo.
RADIOTV10