Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo gitunguranye cya M23 ku kuba ingabo za EAC zishobora kubarasaho

radiotv10by radiotv10
16/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
1
Igisubizo gitunguranye cya M23 ku kuba ingabo za EAC zishobora kubarasaho
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uvuga ko itarebwa n’icyemezo cyafashwe n’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bya EAC, giha igihe ntarengwa uyu mutwe kuba wavuye mu bice byose wafashe, ukavuga ko uramutse urashweho n’izi ngabo wakwemera ukahicirwa mu gihe cyose ibyo basabwa bitarubahirizwa.

Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bashyize hanze itangazo risaba umutwe wa M23 kubahiriza icyemezo wafatiwe cyo kuba warekuye ibice 13 wafashe hagati ya tariki 10 na 30 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe 2023.

Ibice 13 byose byafashwe n’uyu mutwe wa M23, bigomba kurekurwa bigasigara mu maboko y’Ingabo ziri mu butumwa bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba nkuko byakozwe ku bice bimwe biherutse kurekurwa n’uyu mutwe.

Gusa umutwe wa M23 uvuga ko iki cyemezo kitabareba nkuko byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa M23 mu bya politike, Canisius Munyarugerero mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10.

Ati “Ahubwo se kiraturebaho [icyemezo cy’Abagaba Bakuru b’Ingabo za EAC] iki?”

Canisius Munyarugerero yakomeje avuga ko mbere yo gusaba M23 kuva mu bice yafashe, hakwiye gusabwa imitwe y’abanyamahanga iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yigize akaraha kajya he nka FDLR, kuhava.

Ati “Ucumbitse n’uri iwe, usohoka mbere ninde? Nyiri urugo ni we usohoka? None se reka nkubaze, njyewe uri iwacu na FDLR waje ari umwimukira, umucumbitsi ni inde?”

Canisius Munyarugerero

Akomeza avuga ko izi ngabo za EAC zasabye M23 kuva mu bice yafashe, na zo ari inyamahanga, bityo ko zidakwiye kotsa igitutu uyu mutwe mu gihe uri mu gihugu cyawo.

Yanagarutse kandi ku bacanshuro binjijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje gufasha FARDC ndetse n’imitwe nka FDLR mu bikorwa bihunganya umutekano w’Abanyekongo.

Ati “EAC niba ari abavandimwe, niba ari abaturanyi, niba badushakira amahoro nibabanze bacyure abo bera b’abacancuro, nibabanze bacyure FDLR, nibacyure ADF-NALU, nibacyure RUD-Tabara, maze ubundi twicare tuganire.”

Abajijwe niba M23 idafite impungenge ko nibatubahiriza iki cyemezo, bashobora kuzaraswaho n’ingabo za EAC, yasubije avuga ko bazakora icyo umuntu wese yakora igihe asagariwe asanzwe iwe.

Ati “None se reka nkubaze, nturi Umunyarwanda, uwagusanga mu nzu yawe akakubwira ngo sohoka, wakora iki? Wakwemera ugasohoka?”

Avuga ko uyu mutwe na wo wakwirwanaho kuko uri ku butaka bw’Igihugu cyabo, bityo ko aho kugira ngo bahakurwe bakwemera bakahasiga ubuzima.

Ati “Ahubwo nayimpambemo [inzu], i Rutshuru aho turi, i Masisi aho turi, ni i Rubavu, ni i Kisolo [muri Uganda], ni Angola, ni Nairobi se?. Abo baje nibaze baduhe amahoro badufashe gushaka amahoro. Niba baje kudufasha gushaka amahoro nibirukane ibihararumbo, bene urugo dusigare tuganira.”

Canisius Munyarugerero avuga ko batanze urugero rwiza rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe ireba imitwe yose, ariko indi itigeze igira na kimwe ikora.

Ati “None ko twatanze akabarore tugatanga intangabugabo, baracyadushaho iki. Kugeza ubu hari FDLR n’umwe wari wataha iwabo? Nta n’umwe urataha iwabo kandi FDLR ni Abanyarwanda.”

Umutwe wa M23 warekuye igice cya Kibumba ndetse n’ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo, uvuga ko nyuma yo kurekura ibi bice, FARDC ifatanyije n’imitwe yiyambaje, bakomeje kuwugabaho ibitero no kugirira nabi Abanyekongo b’Abatutsi kandi ko utazabyihanganira.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Comments 1

  1. Clapton says:
    3 years ago

    Ibyo avuga bifite ishingiro kuki se bahatira M23 kurekura ibice byose yafashe ntibahatire FArdc gutandukana na fdlr!????

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 5 =

Previous Post

Rubavu: Habonetse imari mu mirima yabo ariko ubwoba ni bwose kubera ibyahabereye

Next Post

U Rwanda rwagaragaje igisobanuro cy’ibyakozwe na FARDC byatumye irasana na RDF

Related Posts

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

by radiotv10
14/01/2026
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, wujuje imyaka 50 y’amavuko, yashimiye umugabo we utuma ubuzima bwe...

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

IZIHERUKA

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?
FOOTBALL

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwagaragaje igisobanuro cy’ibyakozwe na FARDC byatumye irasana na RDF

U Rwanda rwagaragaje igisobanuro cy’ibyakozwe na FARDC byatumye irasana na RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.