Nyuma y’ihererekanyabubasha, Perezida wa Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko bahawe ikipe ifite amadeni arenga miliyoni 260 Frw, harimo 40% kugeza kuri 50% by’amafaranga abakinnyi baguzwe mu myaka ishize bagifitiye imyenda, anagaruka ku kibazo cya Bisi, yemeje ko iri gukorwa kandi yenda kurangira.
Nubwo bayisanganye amadeni, ariko Murenzi yavuze ko iyi kipe ikeneye kongera kwiyubaka mu isoko ryo muri Mutarama 2026, aho gahunda ihari ari uko hakenewe miliyoni hagati ya 150 Frw na 200 Frw kugira ngo hongerwemo abakinnyi bashya bazafasha ikipe gusubira ku rwego rwo guhatanira igikombe.
Murenzi Abdallah yavuze ko mu rwego rwo gutegura isoko ryo muri Mutarama, mu cyumweru n’igice kizaza, Rayon Sports izaba yamaze gushyiraho umutoza mukuru mushya, uzagira uruhare mu kugena imyanya izongerwamo abakinnyi ndetse n’abazasezererwa.
Yakomeje avuga ko ibikorwa byo kwiyubaka bisaba ingengo y’imari igera kuri miliyoni 200 Frw, kandi ko hari umufatanyabikorwa ikipe iri kuvugana na we ushobora gutanga 75% by’ayo mafaranga.
Ku birebana n’amakuru avuga ko Leta yaba yarijeje Murenzi Abdallah inkunga ubwo yagirwaga Perezida w’Agateganyo, Murenzi yahakanye ibyo birego agira ati “Baratubwiye bati: ‘Igihugu kirabashyigikiye’, nta bahasha bampaye.”
Yakomeje avuga ko icyo bahawe ari ubutumwa bwo gushyigikira ibikorwa by’ikipe ariko nta mafaranga yahawe.
Ku kibazo cya bisi yagombaga kugurwa mu Ugushyingo 2025, Murenzi yasobanuye ko iyi modoka iri gukorwa, ikaba iri gushyirwaho ibirango bya Rayon Sports, kandi izagera i Kigali ari nshya, ivuye ku ruganda. Habayeho guhuzagurika kw’inzego hagati ya Rayon Sports n’umufatanyabikorwa Airtel wari wiyemeje kuyigurira, kuko Komite Nyobozi ya mbere iyobowe na Twagirayezu Thaddée yanze umushinga w’‘Akanyenyeri’, byanatumye amasezerano yo kugura iyo modoka atinda.
Murenzi Abdallah yasoje ashimangira ko intego nyamukuru ari ugushyira Rayon Sports mu murongo mushya w’imiyoborere, kunoza imikoreshereze y’amafaranga, gukemura amadeni ndetse no kongera ubushobozi bw’ikipe mu kibuga.
Yavuze ko kwiyubaka bisaba gushyira mu bikorwa imishinga ifatika, imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa ndetse no gukorana ubwitange mu gihe cyose ikipe ikiri mu bibazo by’imari.

Aime Augustin
RADIOTV10











