Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Ikipe y’i Burundi yasezerewe kubera gutsimbarara ku kutambara ‘Visit Rwanda’ yatanze ubutumwa

radiotv10by radiotv10
13/03/2024
in BASKETBALL, SIPORO
1
Ikipe y’i Burundi yasezerewe kubera gutsimbarara ku kutambara ‘Visit Rwanda’ yatanze ubutumwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Dynamo Basketball Club yo mu Gihugu cy’u Burundi, yasezerwe mu irushanwa Nyafurika rya BAL (Basketball Africa Leauge) kubera kwanga kwambara umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda’, yageneye ubutumwa abakunzi bayo.

Ubuyobozi bwa Dynamo BBC, mu butumwa bwanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Werurwe, bwashimiye abakunzi b’iyi kipe.

Ubu butumwa bugira buti “Nshuti bafana nk’uko mubizi, Dynamo BBC yamaze gusezererwa muri BAL. Turabashimira mwese ku bwo kudushyigikira kuva ku ntangiro kugeza uyu munsi, kandi turabizeza ko tuzagaruka dukomeye kurushaho.”

Iyi kipe kuri uyu wa Kabiri yari yatanze ubutumwa ibugenera Perezida w’Igihugu cyabo Evariste Ndayishimiye, imusaba kubemerera bakambara umwambaro wa Visit Rwanda kugira ngo badasezererwa, muri ubu butumwa batanze kuri uyu wa Gatatu, bagaragaje ko baharaniye ishyaka ry’Igihugu.

Gusezererwa kw’iyi kipe, kwemejwe kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024 nyuma yo guterwa mpaga ku nshuro ya kabiri mu mukino wagombaga kuyihuza n’ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola.

Ni mu gihe mpaga yo ku nshuro ya mbere yayitewe ubwo yagombaga gukina n’ikipe ya FUS Rabat yo muri Maroc, wo wagombaga kuba ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024.

Iyi kipe y’i Burundi yari yitabiriye iri rushanwa ry’umukino wa Basketball, yatewe izi mpaga inshuro ebyiri, kubera kwanga gukurikiza amategeko n’amabwiriza y’iri rushanwa rya BAL (Basketball Africa League) riri kubera muri Afurika y’Epfo, aho yanze kwambara umwambaro w’umuterankunga mukuru ari we ‘Visit Rwanda’.

Ni itegeko bashyizweho n’Ubutegetsi bw’i Burundi, bumaze igihe bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara, byanatumye iki Gihugu gifunga imipaka igihuza n’u Rwanda rutahwemye guhakana ibi birego.

RADIOTV10

Comments 1

  1. MUSANGANYA Amin Iddy says:
    2 years ago

    Mwabavandimwe mwe reka mbabwire,umwenge buke rurushya amaguru,kubaka izina biragora gusa kurisenya ni nkoguhumbya,gusa rimwe na rimwe politique mbi zihombya rubanda

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku mwanya ubayeho bwa mbere mu buyobozi bw’u Rwanda n’uwawuhawe

Next Post

Izamuka ry’amafaranga abagenzi bishyura mu ngendo bishobora kugera no ku biciro ku masoko?

Related Posts

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United bagaragaye bambaye barimbye mu myambaro inogeye ijisho, ubwo bari bitabiriye imyitozo bitegura umukino bafite muri...

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

by radiotv10
31/10/2025
0

Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

by radiotv10
31/10/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b'iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite...

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ikipe ya El Hilal iri mu ziherutse kwemererwa kuzakina Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yafashe urugendo iza muri iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore
MU RWANDA

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

05/11/2025
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Izamuka ry’amafaranga abagenzi bishyura mu ngendo bishobora kugera no ku biciro ku masoko?

Izamuka ry’amafaranga abagenzi bishyura mu ngendo bishobora kugera no ku biciro ku masoko?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.