Umuhanzikazi Ariel Ways na Juno Kizigenza bavuzweho gukundana bakaza gutandukana ndetse bakanaherekezanya incyuro, ubu bari kumvikana mu ndirimbo ishishikariza Abanyarwanda kwitabira ibarura rusange.
Iyi ndirimbo yashyizwe kuri Twitter y’Urwego rw’Umuvugizi wa Guverinoma y’u RWwanda, igamije gushishikariza Abanyarwanda kuzitabira igikorwa cy’ibarura rusange riteganyijwe kuva tariki 16 kugeza ku ya 30 Kanama 2022.
Iyi ndirimbo yumvikanamo abahanzi nyarwanda babiri bari mu bakunzwe muri iki gihe ari bo Ariel Ways na Juno Kizigenza, batangira bivuga mu buryo bamenyerewemo busanzwe butangira indirimbo zabo.
Ibaze utazwi mu gihugu utuyemo!
Ntibyakunda ko uteganyirizwa.16 – 30 Kanama, gahunda ni iyi:
1️⃣Kudasiba nimero zizashyirwa ku nzu no ku ngo
2️⃣Kwakira abakarani neza
3️⃣Kwibaruza, ugatanga amakuru yose akeneweIbaruze kuko uri uw'agaciro.#Ibarura2022@arielwayz@junokizigenza pic.twitter.com/N1O8X5PeAM
— Rwanda Government Communications (@RwandaOGS) August 3, 2022
Ariel Ways utangira aha ubutumwa Abanyarwanda agira ati “Mu buzima buri munsi dukenera imibare” agahita yikirizwa na Juno Kizigenza agira ati “Imbere cyane” Ariel Ways akungamo agira ati “Kandi uri uw’agaciro mu igenamigambi” Juno akongera agira ati “Twibaruze.”
Ariel Ways agakomeza agira ati “Ibazwe utazwi mu Gihugu utuyemo ntibyakunda ko wateganyirizwa…”
Aba bahanzi bamamaye cyane mu ndirimbo bahuriyemo yitwa Away yaje no gukurikirwa no kwerura urukundo rwabo rwaje kurangira nabi bakaba bongeye guhurira muri iyi byumvikana ko bayikoze bishyuwe.
RADIOTV10