Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ishyamba si ryeru muri Label ibarizwamo abahanzi bakomeye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/01/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ishyamba si ryeru muri Label ibarizwamo abahanzi bakomeye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Label ya KIKAC isanzwe ifasha abahanzi barimo Mico The Best n’umuhanzikazi Bwiza ugezweho muri iyi minsi, haravugwa kudahuza bitewe n’itoneshwa ry’umwe mu bahanzi, ndetse ngo umwe muri bo asa nk’uwasezeye.

Iyi Label yahoze inabarizwamo umuhanzi Danny Vumbi, ubu ifasha umuhanzi Mico The Best na Bwiza ariko umwe muri aba bahanzi ni we umaze iminsi akora cyane anagaragara mu bihangano akora.

Uwahaye amakuru RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro, avuga ko kuba umuhanzi umwe muri aba bombi ari we witabwaho cyane, ari byo byabaye intandaro y’umwuka utari mwiza.

Icyakora ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iyi Label, buvuga ko Mico The Best agoye kuko hari indirimbo ze eshatu zikiri muri studio zitarasohoka.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Umuyobozi wa KIKAC avuga ko kubwira Mico The Best ngo asohore indirimbo biba ari ikibazo kurusha uko wabibwira Bwiza kuko we arakiyubaka.”

Uyu waduhaye amakuru avuga kandi ko Mico yifuza ko yajya ahabwa amafaranga menshi kurusha ahabwa Bwiza mu gihe mu bucuruzi ngo ibi bitagezweho.

Ngo ibi byose byatumye havuka umwuka mubi muri iyi label ku buryo bisa nk’aho Mico The Best yamaze gutandukana n’iyi Label.

Uyu waduhaye amakuru yagize ati “Bisa nk’aho byarangiye, KIKAC na Mico baratandukanye igisigaye ni ukubivuga ku mugaragaro, ariko mu minsi micye bizajya hanze.”

Uyu muhanzi Mico The Best wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Umutaka’, na we ubwe yifuza gutandukana n’iyi Label ngo kuko nta byiza yayibonyemo.

Bwiza na Mico ni bo bari basigaye muri KIKAC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 1 =

Previous Post

Iby’abafana ba Kiyovu batutse Mukansanga byageze ku rundi rwego, Guverinoma yabivuzeho

Next Post

Mu cya Semuhanuka Congo yavuze ibitari byitezwe ku ndege y’Intambara yayo yarasiwe mu Rwanda

Related Posts

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko atwite umwana we wa kane, ari na we wa mbere agiye kubyarana n’umukunzi we, umukinnyi...

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

by radiotv10
17/09/2025
0

Umwongerezakazi Ruby Bhogal wamamaye mu kiganiro kizwi nka Bake Off cyo mu Bwongereza, yahishuye ko yakoranye ubukwe na James Stewart,...

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Uwase Muyango Claudine wari umaze imyaka ibiri n’igice akorera kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yasezeye ahita asimburwa na Khadidja...

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
15/09/2025
0

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, basuye umuryango w’umuhanzi The Ben wakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wibarukiye imfura...

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu cya Semuhanuka Congo yavuze ibitari byitezwe ku ndege y’Intambara yayo yarasiwe mu Rwanda

Mu cya Semuhanuka Congo yavuze ibitari byitezwe ku ndege y’Intambara yayo yarasiwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.