Itsinda ry’abagore b’uburanga ‘KigaliBossBabes’ ryatumiwe n’igitangazamakuru bajyayo mu modoka z’akataraboneka (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda Kigali Boss Babes ry’abagore bahuriye ku kuba ari abanyamafaranga bakaba banafite ubwiza bw’umubiri bunogeye guhangwa ijisho, batumiwe na Radio y’imyidagaduro yo mu Rwanda, bavuga imigabo n’imigambi y’iri tsinda.

Iri tsinda rigizwe n’abagore barimo abasanzwe bafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, ryamenyekanye mu byumweru bibiri bishize.

Izindi Nkuru

Batanu barimo Alliah Cool uzwi muri Sinema nyarwanda, Isimbi Model na we uzwi mu kumurika imideri, umushabitsi Gashema Sylivie, Queen Douce, ndetse na Christelle, uyu munsi batumiwe kuri radio ya Kiss FM isanzwe ikora ibiganiro by’imyidagaduro.

Amafoto n’amashusho dukesha iki gitangazamakuru, bigaragaza aba bagore bagera kuri iyi radio ndetse n’igihe bariho baganira n’abanyamakuru.

Amwe mu mafoto agaragaza aba bagore bagera ku cyicaro cy’iyi radio bari mu modoka zitagira uko zisa, bigaragara ko ari iz’abantu bafite uko bahagaze ku ikofi.

Bahamirije iki gitangazamakuru ko umwe mu mishinga bafite mu minsi iri imbere ari ikiganiro kizitwa ‘Reality TV Show’ kizagaragaza imibereho yabo.

Isimbi Model ubwo yageraga ahakorera iyi radio
Na Christelle
Gashema Sylivie

Muri studio

Photos/Kiss FM-Twitter

RADIOTV10

Comments 1

  1. Baba says:

    Burya rurakinga babiri kuri bamwe kumbi hari abantu banezerewe gutya koko? Wagirango abantu baremwe n’Imana zitandukanye.

Leave a Reply to Baba Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru