Umuhanzi ubirambyemo, Makanyaga Abdul yasabye abahanzi b’iki gihe bumvikana mu ihangana ritagamije icyiza, kubireka, ahubwo bakimakaza urukundo rwo gufatanya kuko batanganya ubushobozi.
Makanyaga Abdul yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024 mu biganiro byahuje abayobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi barimo Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, byagarukaga ku byafasha ubuhanzi buteza imbere ababukora n’Igihugu.
Uyu muhanzi wo hambere yavuze ko kimwe mu byatumye akomeza gukora ubuhanzi we na bagenzi be bo hambere, ari urukundo bagiriranaga.
Yatanze urugero rw’umuhanzi nyakwigendera Sebanani Andre wakoraga kuri Radiyo Rwanda, ari n’umuhanzi, ariko ko ari we wamufashije kugira ngo ibihangano bye bimenyekane.
Ati “Najyagayo kuko ari bo bafataga indirimbo bakanazitambutsa, kandi akazitambutsa, nta mashyari ashyizemo, nta ‘beef’ z’iki gihe.”
Yaboneyeho guha ubutumwa abahanzi bo muri iki gihe, abasaba kugirirana urukundo, bakirinda ibi byo guhangana ‘Beef’ bigamije gupyinagaza inganzo y’umwe, kugira ngo iy’undi izamuke, avuga ko ahubwo bakwiye gufatanya, byaba ari byiza kurushaho, kuko badafite ubushobozi bungana.
Makanyaga Abdul yagize ati “Iyo udafite ukurusha ngo na we ugire uwo urusha, ntacyo uba uri gukora.”
Makanyaga kandi yasabye abahanzi kujya barangwa n’ubupfura, kuko ubwabwo bwabafasha kwirinda ayo mashyari, kandi bugatuma baramba mu buhanzi bwabo.
RADIOTV10