Wednesday, November 13, 2024

Aba bamotari babwiye RadioTV10 ko imbarutso y’imyigaragambyo yabaye ubusobanuro bwatanzwe n’umwe mu bahagarariye abamotari mu mugi wa Kigali witwa Niyobyiringiro William, Ku mikoreshereze y’imisanzu bakwa.

Mu byo bose bakomeje guhurizaho, baravuga ko ari ikibazo cy’amafaranga menshi basigaye bakatwa ku ikoreshwa rya mubazi no kuba hari amakuru batahawe mbere yo gutangira kuzikoresha, izamuka ryigiciro cya lisansi no kuba kandi ubwishingizi bwa moto busigaye buzamuka umunsi ku wundi, bakavuga ko bumaze kwikuba inshuro eshatu ndetse n’ibiciro by’ingendo biri hasi.

Bamwe mu bamotari bari bahuriye ku muhanda ujya ku Ngoro y’umurage y’amateka yitiriwe Kandt bavuganye na Kigali Today, bavuzeko bafashe umwanzuro wo guhurira muri icyo gisa n’imyigaragambyo kubera ko abagakwiye kubavugira basa nk’ababagurishije.

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist