Kigali: Abamotari bakoreye imyigaragambyo mu Mujyi rwagati bafunga umuhanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu muhanda bakora imyigaragambyo yo gusaba ko ibibazo bakomeje guhura nabyo mu kazi kabo bivugutirwa umuti.

Nta cyumweru kirashira hatangijwe ku mugaragaro ikoreshwa rya mubazi ku bamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali basabwe kuyifashisha mu kwishyuza amafaranga y’ingendo.

Izindi Nkuru

Nyuma y’iyi gahunda yatangijwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 07 Mutarama 2022, kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022 bamwe mu Bamotari baramukiye mu myigaragambyo basaba ko ibibazo biri muri iyi gahunda bishakirwa umuti.

Iyi myigaragambyo yabereye mu Mujyi rwagati munsi y’ahazi nka DownTown hafi y’ahahoze Gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930.

Bavuga ko bimwe mu bibazo bibabangamiye ari amafaranga bakatwa ku kiguzi cy’amafaranga y’urugendo bishyuwe arimo ay’ikiguzi cya internet bakoresha kuri iyi mubazi ndetse ngo na system yayo.

Aba bamotari babwiye RADIOTV10 ko batumva impamvu bakatwa ayo mafaranga kandi bishyura n’umusore ndetse n’andi mafaranga menshi bacibwa mu bihe runaka.

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto kandi bamaze iminsi biyasira bavuga ko amafaranga y’ubwishingizi bwa moto yatumbagijwe mu buryo bw’ikirenga.

Mu myigaragambyo bakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, banagarutse kuri ubu bwishingizi, bavuga ko bwatumbagijwe cyane.

Bamwe mu bamotari ntibatinya no gutakira abagenzi batwara aho bagenda babaganiriza ariko babaganyira ko basigaye bakorera mu bihombo kubera aya mafaranga yose bacibwa ndetse ngo hakiyongeraho no kuba ibikomoka kuri peteroli bidahwema kuzamura.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru