Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Kizz Daniel agiye guhoza amarira Abanya-Tanzania mu gitaramo cy’ubuntu

radiotv10by radiotv10
10/08/2022
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Kizz Daniel agiye guhoza amarira Abanya-Tanzania mu gitaramo cy’ubuntu
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Kizz Daniel watengushye abafana be bo muri Tanzania mu mpera z’icyumweru gishize ntabatamire, agiye gukora igitaramo cy’ubuntu muri iki Gihugu.

Uyu muhanzi wanahuriye n’uruva gusenya muri Tanzania agafungwa nyuma yuko adataramiye abari baje mu gitaramo yagombaga kuririmbamo, azakora igitaramo cy’ubuntu kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022.

Yabitangaje mu kiganiro n’Abanyamakuru ubwo yari kumwe n’abateguye kiriya gitaramo bazwi nka Str8up aboneraho no gusobanura impamvu ataririmbye ku cyumweru tariki 07 Kanama 2022.

Yavuze ko ku wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022 yakoze igiraramo muri Uganda ndetse ko yari yizeye ko iyi komanyi ya Str8up yamuguriye itike y’indege imwerekeza muri Tanzania.

Ati “Navuye muri Uganda saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ngera i Nairobi aho nagombaga gufata indege yari yasigaye ariko nahamaze amasaha umunani muri Kenya.”

Yakomeje agira ati “Byaje kurangira mvuye i Nairobi saa mbiri na mirongo ine n’itanu (08:45’) z’ijoro kandi nagombaga kujya ku rubyiniro saa cyenda z’ijoro ngera i Dar es Salaam ariko nsanga twibagiwe ibikapu byarimo imyenda yanjye n’ibikoresho twagombaga kwifashisha mu gucuranga byari byashyizwe mu yindi ndege.”

Yavuze ko nubwo yari yiyimeje ko aza gutaramira abafana ariko habayemo imbogamizi zinyuranye zirimo izo kuba itsinda rimucurangira ritarabashije kubona uko ryitoza ku byuma byari aho bikarangira adatamye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

NESA yitandukanyije n’itangazo ryayitiriwe ryavugaga ko hari ibizamini by’abanyeshuri byahiye

Next Post

Byari amashyengo: Hagaragaye ifoto y’ukuri ihinyuza iyari yacuzwe igaterekwamo 2Pac

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Byari amashyengo: Hagaragaye ifoto y’ukuri ihinyuza iyari yacuzwe igaterekwamo 2Pac

Byari amashyengo: Hagaragaye ifoto y’ukuri ihinyuza iyari yacuzwe igaterekwamo 2Pac

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.