Korali Ambassadors of Christ iri mu zifite amazina akomeye mu Rwanda, yatangiye ibikorwa byo kwizihiza imyaka 30 imaze ibayeho, mu bikorwa bizamara iminsi 261, birimo gutera ibiti, bifite igisobanuro kiganisha ku buzima bw’iyi kolari.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 05 Ukuboza 2025, Korali Ambassadors yateye ibiti ku musozi wa Runyonza mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Kicukiro.
Gutera igiti ni cyo gikorwa cyabimburiye ibindi mu rugendo rwo kwizihiza imyaka 30 Korali Ambassadors yatangiye ku ntero igira iti “Imana ni yo yanditse amateka yacu” (God painted our story).
Iyi ntero ihurira hehe no gutera igiti? Manzi, umuririmbyi akaba n’Umuyobozi wungirije muri iyi korali, yabwiye RADIOTV10 ko aho bihurira n’igiti ari uko igiti ari ubuzima.
Yagize ati “Muri uru rugendo rw’imyaka 30 byose ni Imana yabikoze ikoresheje twebwe. Aho bihuriye n’igiti ni uko igiti ari ubuzima. Iyo ugiteye ari gito kirakura, ni nk’uko natwe twavutse tugakura. Imyaka 30 itambutse twarabyaye, abana bacu nabo baraje bari mu murimo ndetse nabo barimo gukura kandi baritegura kuza muri twe. Igiti iyo giteye kirakura kikazana amashami, kikazana imbuto nazo zikazana ibindi biti.”
Ni urugendo rwo kwizihiza imyaka 30 basanze ari inkuru ndende itabonerwa umwanya w’umunsi umwe, biyemeza kuzarubara mu minsi 261. Ni urugendo rwatangiye ku wa 5 Ukuboza 2025, ruzasozwa ku wa 23 Kamena 2026. Muvunyi Reuben, Chairperson wa Korali Ambassadors, yavuze ko bahisemo kurwita urugendo kuko inkuru y’imyaka 30 idashobora kuvugwa umunsi umwe.
Ati “Twaravuze tuti, inkuru y’imyaka 30 ntabwo wayibara umunsi umwe cyangwa mu gitaramo kimwe. Reka dufate urugendo rw’amezi umunani dutangire kubara inkuru yacu. Inkuru twayitangiranye no gutera igiti. Igiti gifite icyo kivuze cyane: kirengera ibidukikije, gitanga ubuzima kandi kiraramba, kikaba inganzamarumbo. Natwe rero iyi nkuru twayishakiye umwanya.”
Yvan Gasangwa, ushinzwe ubushakashatsi mu Kigo cy’Amashyamba, yavuze ko kubona abantu bavuga ubutumwa bagira uruhare mu gusana ubutaka batera igiti ari igikorwa cy’indashyikirwa.
Ati “Kubona abantu nk’aba baje gutera igiti muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ni igikorwa cyiza.”
Ambassadors of Jesus Choir yatangiye ifite abaririmbyi 20, ubu bakaba bageze kuri 200, bakurikirwa n’abarenga miliyoni 500 ku mbuga nkoranyambaga. Bazizihiza iyi sabukuru mu mezi umunani, aho nyuma yo gutera igiti bazakora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge ku kirwa cya Iwawa, guhumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’igiterane cy’ivugabutumwa muri Gereza ya Nyarugenge.



Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10










