Mu myaka yshize, imyambarire no kwiyitaho byari iby’abakobwa n’abagore. Abasore n’abagabo benshi bumvaga ibyo guhitamo imyenda myiza no kwisiga amavuta meza, bitabareba ariko imyumvire yarahindutse, ubu na bo basigaye barimba, bakajyanisha imyenda, bikanogera ijisho rya benshi.
Muri iki gihe, kwambara neza no kwiyitaho bimaze gufatwa nk’ibigaragaza icyizere, kwiyubaha no kwikunda. Mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi, abagabo barimo guhuza imyenda igezweho n’imideli yo ku isi, gushyigikira abahanga mu by’imideri bo mu Gihugu no gusangiza abantu imyambarire yabo ku mbuga nkoranyambaga
Izi mpinduka ntizigarukira ku myenda gusa, kuko ahantu ho gutunganyiriza imisatsi hahindutse ahantu nyabagendwa ku bantu bose, ari abagore ndetse n’abagabo.
Muri iki gihe, abagabo bifashisha serivisi zitandukanye z’ubwiza zirimo izibaha amavuta y’uruhu nk’uburyo bwo gutuma bagaragara neza. Ibicuruzwa by’ubwiza bigenewe abagabo na byo byarongerewe, bigaragaza ko kwiyitaho biri kuba igice cy’ubuzima bwabo bwa buri munsi
Nubwo hari abacyumva ko ibi ari “ibintu by’abagore,” imideli n’isuku ntibigira igitsina. Kwiyitaho ni indangagaciro zigaragaza umuntu wiyubaha, wiyizera kandi ufite umuco wo gusa neza.
Abagabo b’Abanyarwanda bari guhindura imyumvire yo hambere, bakagaragaza ko kuba umugabo bishobora kujyana n’imyambarire, isuku no kwiyitaho
Ibi bigaragaza ko imideli itagenewe abantu bamwe ahubwo ari uburyo bwo kwerekana uwo uri we no guha agaciro ishusho yawe. Abagabo b’Abanyarwanda bamaze kubisobanukirwa, berekana ko imyambarire ari umuco, icyizere n’indangagaciro, kandi ko kwambara neza bidasigana no kwigirira icyizere.


RADIOTV10









