Abarirwa muri Miliyoni 26 Frw, ni yo yishyuwe ku ikubitiro album nshya ya Bruce Melodie mu gitaramo yagaragarijemo abakunzi ba muzika nyarwanda, arimo miliyoni 1 Frw yatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, muri Kigali Universe, aho uyu muhanzi yavuze ko iyi Album yayiteguye nk’impano yihariye yageneye abakunzi be kuva mu myaka ibiri ishize ayikora.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abasaga 500, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, n’ibindi byamamare mu muziki n’ahandi.
Abari bahagarariye uruganda rwa SKOL ni bo babimburiye abandi kugura iyi Album, batanga ibihumbi 300 Frw, bakurikirwa na Dj Trauma wo muri Leta Zunze Ubumwe za America watanze amadorali 1 000 arenga miliyoni 1,3Frw.
Munyakazi Stade wayoboye Rayon Sports, yavuze ko Bruce Melodie yakoze igitaramo cyiza, bityo yiyemeje kumushyigikira buri munsi, atanga Miliyoni 5 Frw.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko Album ya Bruce Melodie ayiguze Miliyoni 1 Frw, kuko asanzwe anayifite.
Yongeyeho ko Bruce Melodie n’abandi bahanzi Nyarwanda, Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kubashyigikira, kuko ibyo bakora ntaho bitaniye n’iby’abandi bahanzi bari ku rwego mpuzamahanga
Producer Prince Kiiiz ni we ufiteho indirimbo nyinshi kuri Album ya Bruce Melodie, kuko yakozeho indirimbo zirindwi (7) zirimo na ‘Colorful Generation’ yitiriye Album, hamwe na ‘Nari nziko uzaza’ yahimbiye umubyeyi we.
Producer Element ndetse na Made Beats bafiteho indirimbo eshanu. Ariko kandi Bruce Melodie, avuga ko hari n’abandi ba ‘Producer’ yifashishije mu gukora iyi ndirimbo, ndetse hari na kompanyi bari gukorana yo muri Amerika iri kumufasha mu kuyimenyekanisha.
Album ya Bruce Melodie iriho indirimbo ‘Wallet’, ‘Oya’, ‘Narinziko uzagaruka’, ‘Maruana’, ‘Ulo’, ‘Colorful Generation’, ‘Beauty on Fire’ yakoranye na Joeboy, ‘Iyo Foto’ yakoranye na Bien, ‘Diva’, ‘Niki Minaji’ yakoranye na Blaq Diamond, ‘Energy’, ‘Maya’, ‘Ndi umusinzi’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Juu’ na Bensoul na Bien-Aime, ‘Sowe’, ‘Kuki’, ‘Nzaguha umugisha’, ‘Sinya’, ndetse na ‘When she’s around’ yakoranye na Shaggy.
Felix NSENGA
RADIOTV10