Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya icyazamuye izindi mpungenge muri gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kohereza abimukira

radiotv10by radiotv10
15/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Menya icyazamuye izindi mpungenge muri gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kohereza abimukira
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo ya bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yahawe ishingano zo gusesengura amasezerano ya Guverinoma y’iki Gihugu n’iy’u Rwanda, agamije kohereza mu Rwanda abimukira, yavuze ko adashoboka, inagaragaza impamvu ibona adakwiye.

Itsinda ry’Abashingamategeko 12 mu mitwe yombi y’Inteko y’u Bwongereza ryahawe umukoro wo gusesengura imiterere y’amasezerano amaze imyaka ibiri hagati y’u Rwanda n’Igihugu cyabo, nyuma y’uko imitwe yombi yari imaze gufata icyemezo ku masezerano avuguruye aherutse gusinywa.

Ni nyuma y’uko tariki 17 Mutarama 2024, Umutwe w’Abadepite [House of Commons], utoye wemera aya amasezerano, ariko nyuma y’iminsi micye umutwe wa ‘House of Lords’ [ugereranywa n’Abasenateri], wo watoye ko iyi gahunda iba ihagaze hakagira ibibanza gusobanurwa.

Iri tsinda rihuriweho n’imitwe yombi ry’abantu 12, nyuma y’uko rikoze isesengura, ryanzuye ko ribona aya masezerano agamije kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, adashoboka.

Iri tsinda rivuga ko haramutse hemejwe ko abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranije n’amategeko bafatwa bakurizwa indege zibajyana i Kigali; byaba ari ukuvuguruza amasezerano mpuzamhanga bashyizeho umukono.

Iri tsinda kandi rivuga ko byatuma iki Gihugu cy’u Bwongereza gitakaza ijambo ku meza y’abigisha amahanga uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yari yariyemeje ko amatora rusange yo mu Gihugu cye ateganyijwe muri Mutarama umwaka utaha wa 2025; agomba gusanga abimukira ba mbere bamenyereye ubuzima bw’i Kigali.

Ibi byatumye abazwa niba nibitagenda uko, azagaruza amafaranga iki Gihugu cye cyahaye u Rwanda muri uyu mugambi w’Ibihugu byombi ugamije kubungabunga ubuzima bw’abimukira n’abashaka ubuhungiro.

Rishi Sunak yirinze kuvuga ikizakurikiraho, ati “Ndashaka ko bagenda, kandi ndimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bikunde.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu kiganiro kigufi aherutse kugirana na BBC, yagize icyo avuga ku mafaranga yahawe u Rwanda, ati “Nibataza, dushobora gusubiza amafaranga.”

Umukuru w’u Rwanda kandi ubwo umunyamakuru yamubazaga impamvu u Rwanda rutakira umwimukira n’umwe kandi rwarakiriye ayo mafaranga, yamusubije agira ati “Baza u Bwongereza. Ni ikibazo cy’u Bwongereza ntabwo ari icy’u Rwanda.” 

Nubwo aya masezerano yakunze guhura n’ibihato byinshi byakomeje kudindiza ishyirwa mu bikorwa ryayo, Guverinoma z’Ibihugu byombi ziracyashimangira ko zizakora ibishoboka byose kugira ngo ashyirwe mu bikorwa.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 19 =

Previous Post

Haravugwa igikekwaho kuba intandaro y’urupfu rw’umugabo n’umugore we rwagizwemo uruhare n’umwe muri bo

Next Post

Umusaruro u Rwanda rukura mu mabuye y’agaciro wazamutseho 43%: Menya ubwoko bw’ayinjije menshi

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusaruro u Rwanda rukura mu mabuye y’agaciro wazamutseho 43%: Menya ubwoko bw’ayinjije menshi

Umusaruro u Rwanda rukura mu mabuye y’agaciro wazamutseho 43%: Menya ubwoko bw’ayinjije menshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.