Komisiyo ya bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yahawe ishingano zo gusesengura amasezerano ya Guverinoma y’iki Gihugu n’iy’u Rwanda, agamije kohereza mu Rwanda abimukira, yavuze ko adashoboka, inagaragaza impamvu ibona adakwiye.
Itsinda ry’Abashingamategeko 12 mu mitwe yombi y’Inteko y’u Bwongereza ryahawe umukoro wo gusesengura imiterere y’amasezerano amaze imyaka ibiri hagati y’u Rwanda n’Igihugu cyabo, nyuma y’uko imitwe yombi yari imaze gufata icyemezo ku masezerano avuguruye aherutse gusinywa.
Ni nyuma y’uko tariki 17 Mutarama 2024, Umutwe w’Abadepite [House of Commons], utoye wemera aya amasezerano, ariko nyuma y’iminsi micye umutwe wa ‘House of Lords’ [ugereranywa n’Abasenateri], wo watoye ko iyi gahunda iba ihagaze hakagira ibibanza gusobanurwa.
Iri tsinda rihuriweho n’imitwe yombi ry’abantu 12, nyuma y’uko rikoze isesengura, ryanzuye ko ribona aya masezerano agamije kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, adashoboka.
Iri tsinda rivuga ko haramutse hemejwe ko abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranije n’amategeko bafatwa bakurizwa indege zibajyana i Kigali; byaba ari ukuvuguruza amasezerano mpuzamhanga bashyizeho umukono.
Iri tsinda kandi rivuga ko byatuma iki Gihugu cy’u Bwongereza gitakaza ijambo ku meza y’abigisha amahanga uburenganzira bwa muntu.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yari yariyemeje ko amatora rusange yo mu Gihugu cye ateganyijwe muri Mutarama umwaka utaha wa 2025; agomba gusanga abimukira ba mbere bamenyereye ubuzima bw’i Kigali.
Ibi byatumye abazwa niba nibitagenda uko, azagaruza amafaranga iki Gihugu cye cyahaye u Rwanda muri uyu mugambi w’Ibihugu byombi ugamije kubungabunga ubuzima bw’abimukira n’abashaka ubuhungiro.
Rishi Sunak yirinze kuvuga ikizakurikiraho, ati “Ndashaka ko bagenda, kandi ndimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bikunde.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu kiganiro kigufi aherutse kugirana na BBC, yagize icyo avuga ku mafaranga yahawe u Rwanda, ati “Nibataza, dushobora gusubiza amafaranga.”
Umukuru w’u Rwanda kandi ubwo umunyamakuru yamubazaga impamvu u Rwanda rutakira umwimukira n’umwe kandi rwarakiriye ayo mafaranga, yamusubije agira ati “Baza u Bwongereza. Ni ikibazo cy’u Bwongereza ntabwo ari icy’u Rwanda.”
Nubwo aya masezerano yakunze guhura n’ibihato byinshi byakomeje kudindiza ishyirwa mu bikorwa ryayo, Guverinoma z’Ibihugu byombi ziracyashimangira ko zizakora ibishoboka byose kugira ngo ashyirwe mu bikorwa.
David NZABONIMPA
RADIOTV10