Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Moses Turahirwa kuva yafungurwa bwa mbere avuze ku buzima bwe muri Gereza

radiotv10by radiotv10
07/08/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
BREAKING: Icyemezo gishya cyafatiwe Moses wari watakambiye Urukiko akanarira
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhangamideri Moise Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions yambika abakomeye, nyuma y’uko afunguwe by’agateganyo, bwa mbere yavuze uko ubuzima bwe bwari bumeze mu igororero.

Moses Turahirwa ugiye kuzuza amezi abiri afunguwe, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje yagaragaye mu ruhame mu gitaramo yateguye agatumiramo umuhanzi Mistaek basanzwe ari inshuti.

Uyu muhangamideri yavuze ko yifuje gukoresha iki gitaramo mu rwego rwo kugira ngo na we yumve uburyohe bwa album y’uyu muhanzi, ariko nanone kugira ngo abashe guhura n’inshuti n’umuryango ndetse n’abakiliya ba Moshions.

Moses Turahirwa wasomewe icyemezo cyo gufungurwa tariki 15 Kamena 2023, yarekuwe nyuma y’amezi abiri atawe muri yombi dore ko yafunzwe mu mpera za Mata 2023.

Agaruka ku buzima bwe mu igororero, Moses Turahirwa yavuze ko butari bworoshye ariko ko nanone byari ngombwa ko abunyuramo, kuko bwamusigiye isomo rikomeye.

Ati “Ndashima Imana ko nkiri muzima, hari ubuzima unyuramo butoroshye ariko ukagumana ubuzima, ni cyo cya mbere kuko kuba naragumanye ubuzima, hari impamvu nabugumanye.”

Avuga ko icyamugoye ubwo yari mu igororero, ari ukumenyerana n’abantu bashya yari agiye kubana na bo badasanzwe baziranye.

Ati “Kujya ahantu hatari mu Gihugu ariko hadafite irindi zina bwite, ni byo byangoye ariko ntabwo byamfashe igihe kwisanga.”

Avuga ko yasanzeyo abandi bahanzi mu ngeri zinyuranye, barimo abo mu mideri nka we, bakamufasha kwisanga muri ubwo buzima.

Ati “Nagize igihe cyo kudatekereza ku mpamvu ndiyo, cyangwa kwiheba ahubwo nkagira umwanya wo guhura n’abandi bahanzi. N’ubundi nakomeje gukoresha ubuhanzi bwanjye.”

Avuga ko nyuma yo gufungurwa, azakomeza gahunda ze zisanzwe z’ubuhanzi bw’imideri no kuzamura inzu ye ya Moshions, ariko ko ubu icyo ashyize imbere ari ukubahiriza amategeko n’amabwiriza y’inzego za Leta.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Minisitiri muto muri Guverinoma n’umuhanzi Nyarwanda bahuriye mu kiganiro nkangurambaga

Next Post

Igihugu cyagaragaje ko gishyigikiye Igisirikare cy’ikindi cyakoze ‘Coup d’Etat’ byatangiye kugikoraho

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo
MU RWANDA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihugu cyagaragaje ko gishyigikiye Igisirikare cy’ikindi cyakoze ‘Coup d’Etat’ byatangiye kugikoraho

Igihugu cyagaragaje ko gishyigikiye Igisirikare cy’ikindi cyakoze 'Coup d’Etat' byatangiye kugikoraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.