Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda n’umukunzi we Michael Tesfay basezeranye imbere y’Itorero, buri umwe asezeranya mugenzi we kuzamwubaha no kuzamwubahisha, ndetse no kuzakomeza kumukunda mu byiza no mu bibi.
Ni ubukwe bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, bwabimburiwe n’imihango yo gusaba no gukwa, yakozwe mu misango nyarwanda.
Nyuma y’iyi mihango, Miss Naomie n’umugabo we Michael Tesfay ndetse n’inshuti n’abavandimwe, bahise berecyeza mu rusengero rw’Itorero ‘Women Foundation Ministries’ ry’Umukozi w’Imana Apôtre Mignone Kabera, ari na we wabasezeranyije.
Mu isezerano bakoze mu rurimi rw’Icyongereza, Miss Naomie na Michael buri umwe yizeje undi kuzamukunda bizira uburyarya, kandi akamwubaha akanamwubahisha kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwabo.
Nyuma yo gusezerana imbere y’Itorero, abageni bagiye kwakira abitabiriye ubukwe, mu birori byari binogeye ijisho, aho byaranzwe no guhuza umuco nyarwanda n’uwa Ethiopia aho Michael akomoka.
Michael yashimiye umuryango wa Miss Naomie, awizeza ko azakomeza gukunda umukobwa wabo kandi akamwitaho uko bikwiye, ku buryo ntacyo azabura.
Umubyeyi wa Miss Naomie na we yashimiye uyu musore kubera imyitwarire imuranga, ndetse anashimira umukobwa we uhesheje ishema umuryango akomokamo.
Yavuze ko Naomie ari inshuyi ye magara, akaba amuziho kuganira ku buryo umugabo we agize amahirwe adasanzwe yo kutazagira irungu na rimwe.
Yagize ati “Michael nta rungu uzagira mu rugo iwawe, Naomie tuzagukumbura. Hanyuma Tesfay uzamufate neza kuko Naomie aragukunda.”
Umubyeyi wa Naomie kandi yashimiye ababyeyi ba Michael kuba barabyaye umuhungu witonda ufite ikinyabupfura cyinshi, kandi yifuriza urugo rwabo kuzabyara kobwa na hungu.
Ubukwe bwa Miss Naomie na Michael Tesfay bwatambukaga imbonankubone kuri YouTube channel ya Naomie, aho bwarebwe n’abarenga ibihumbi 500, ibidakunze kuba kuri YouTube zo mu Rwanda.
RADIOTV10