Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura.
Ni mu butumwa uyu munyarwenya wamamaye nka 5K yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, buherekejwe n’amafoto agaragaza uyu mukunzi we.
Mu magambo aryohereye y’imitoma, Etienne avuga ko “gutekereza bituma iteka mpora ndi maso. Kukurota bigatuma nkomeza gusinzura. Kubana na we bituma nkomeza kubaho.”
Uyu muryarwenya yakomeje ubutumwa bwe, ataka ubwiza umukunzi we, agira ati “Uri mwiza Kandi uberewe no gukundwa nanjye, njye wahisemo kugukunda ntasiganwa, nkagukunda byuzuye.”
5K Etienne akomeza avuga ko uko igihe kigenda gishira, ari na ko urukundo akunda umukunzi we rugenda rukura.
Ati “Umunsi ugira amasaha 24 kandi buri saha igira iminota 60, rero buri munota ngukunda cyane kuko buri saha yose igera nyitegereje. Wenda bishoboka najya nsaba Imana ngira nti ‘Mana mfasha iyi minota igende gahoro kugira ngo mbashe gukundwakaza umwiza wanjye’.” 🤲
Muri ubu butumwa bwuzuye imitoma, 5 K Etienne yasoje yizeza umukunzi we ko yahiriwe no kuba ari we umukunda, amusezeranya ko azakomeza kumukunda iteka.



RADIOTV10











