Sunday, January 4, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Nyagatare: RIB yataye muri yombi Umusore w’Umufurere ukekwaho gusambanya umuhungu

radiotv10by radiotv10
12/01/2022
in Uncategorized
0
Nyagatare: RIB yataye muri yombi Umusore w’Umufurere ukekwaho gusambanya umuhungu
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore wihaye Imana usanzwe ari Umufurere wo mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu wiga mu kigo cy’ishuri akoramo.

Uyu mufurere usanzwe ari n’umukozi ushinzwe gukurikirana abanyeshuri (Animateur) mu kigo cy’Ishuri cyo muri uyu Murenge, akekwaho gusambanya uwo mwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwamutaye muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022 ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Nyagatare.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko icyaha gikekwa kuri uyu Mufurere cyakozwe mu mpera z’umwaka ushize akaba akekwaho gusambanya uyu muhungu wiga mu kigo cy’ishuri abereye Animateur.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yatangaje ko uyu Mufurere yatawe muri yombi kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora iki cyaha cyo gusambanya umuhungu inshuro zinyuranye.

Dr Murangira yagize ati “Hari impamvu zifatika zigaragaza ko yahohoteye uyu mwana mu bihe bitandukanye harimo na tariki ya 27 Ukuboza 2021.”

Si ubwa mbere humvikanye uwihaye Imana ukurikiranyweho icyaha nk’iki cyo gusambanya abana aho uheruka kuvugwa ari Umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe mu Karere ka Rulindo watawe yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa abanje kumushukisha kuza kumuhemba kuko yitwaye neza mu bizamini.

Uyu mupadiri aherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma y’uko Urukiko rusanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora iki cyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + six =

Previous Post

Abanyarwanda bakomeje guhunga inkingo…Muri Congo bamaze kwakira abasaga 120 biganjemo Abadivantisiti

Next Post

Ezee utazibagirana mu ndirimbo ya Juno Kizigenza yahishuye ko uwakoze impanuka yahitanye ‘Sofia’ ari Se

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza
AMAHANGA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

by radiotv10
04/01/2026
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

03/01/2026
BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

03/01/2026
Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

03/01/2026
Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

03/01/2026
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ezee utazibagirana mu ndirimbo ya Juno Kizigenza yahishuye ko uwakoze impanuka yahitanye ‘Sofia’ ari Se

Ezee utazibagirana mu ndirimbo ya Juno Kizigenza yahishuye ko uwakoze impanuka yahitanye ‘Sofia’ ari Se

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.