• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Nyuma y’imyaka 2 Kimenyi atereye ivi Muyango hamenyekanye itariki y’ubukwe

radiotv10by radiotv10
03/11/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Nyuma y’imyaka 2 Kimenyi atereye ivi Muyango hamenyekanye itariki y’ubukwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves umaze imyaka ibiri yambitse impeta Uwase Muyango Claudine, amusaba kumubera umugore, bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.

Muri Gashyantare 2021, Kimenyi Yves wari umaze iminsi avugwa mu rukundo na Muyango witabiriye Miss Rwanda ya 2019, yambitse impeta y’urukundo uyu mukunzi we.

Aba bombi baje no kubana, ubu bakaba banafitanye umwana w’umuhungu, bari batarasezerana yaba imbere y’amategeko ndetse no mu idini, ariko ubu bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.

Ni ku wa 06 Mutarama umwaka utaha wa 2024, nk’uko bigaragara mu nteguza (Save the Date) y’ubukwe bwabo, yagiye hanze mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kane tariki 02 Ugushyingo 2023.

Iyi nteguza igiye hanze nyuma y’iminsi micye Kimenyi Yves agize imvune ikomeye, yagiriye mu mukino wahuzaga ikipe ye ya AS Kigali na Musanze FC.

Amakuru ava mu nshuti z’uyu muryango, avuga ko Kimenyi yagize iyi mvune, we n’umukunzi we Muyango bitegura kujya gusezerana mu mategeko, ariko bikaba byarahise bisubikwa.

Nanone kandi bivugwa ko kujya gusezerana mu mategeko kwabo kwimuriwe mu bihe biri imbere bikazabimburira ubukwe bwo mu idini.

Tariki 28 Gashyantare 2023 ubwo Kimenyi Yves yambikaga impeta y’urukundo Muyango, byavugwaga ko bagiye guhita bakora n’ubukwe, ariko imyaka ikaba yari ibaye ibiri bugitegerejwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Nyuma y’uko Arsenal itsinzwe bitunguranye yagenewe ubutumwa n’uwakiniye igihe kinini

Next Post

Amabandi yari yashimuse umubyeyi w’umukinnyi w’ikirangirire yatangaje ihumure

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Inzego z’umutekano zaharukiye ikibazo cy’umukinnyi ukomeye i Burayi washimutiwe umubyeyi

Amabandi yari yashimuse umubyeyi w’umukinnyi w’ikirangirire yatangaje ihumure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.