Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Nyuma y’imyaka 2 Kimenyi atereye ivi Muyango hamenyekanye itariki y’ubukwe

radiotv10by radiotv10
03/11/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Nyuma y’imyaka 2 Kimenyi atereye ivi Muyango hamenyekanye itariki y’ubukwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves umaze imyaka ibiri yambitse impeta Uwase Muyango Claudine, amusaba kumubera umugore, bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.

Muri Gashyantare 2021, Kimenyi Yves wari umaze iminsi avugwa mu rukundo na Muyango witabiriye Miss Rwanda ya 2019, yambitse impeta y’urukundo uyu mukunzi we.

Aba bombi baje no kubana, ubu bakaba banafitanye umwana w’umuhungu, bari batarasezerana yaba imbere y’amategeko ndetse no mu idini, ariko ubu bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.

Ni ku wa 06 Mutarama umwaka utaha wa 2024, nk’uko bigaragara mu nteguza (Save the Date) y’ubukwe bwabo, yagiye hanze mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kane tariki 02 Ugushyingo 2023.

Iyi nteguza igiye hanze nyuma y’iminsi micye Kimenyi Yves agize imvune ikomeye, yagiriye mu mukino wahuzaga ikipe ye ya AS Kigali na Musanze FC.

Amakuru ava mu nshuti z’uyu muryango, avuga ko Kimenyi yagize iyi mvune, we n’umukunzi we Muyango bitegura kujya gusezerana mu mategeko, ariko bikaba byarahise bisubikwa.

Nanone kandi bivugwa ko kujya gusezerana mu mategeko kwabo kwimuriwe mu bihe biri imbere bikazabimburira ubukwe bwo mu idini.

Tariki 28 Gashyantare 2023 ubwo Kimenyi Yves yambikaga impeta y’urukundo Muyango, byavugwaga ko bagiye guhita bakora n’ubukwe, ariko imyaka ikaba yari ibaye ibiri bugitegerejwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 6 =

Previous Post

Nyuma y’uko Arsenal itsinzwe bitunguranye yagenewe ubutumwa n’uwakiniye igihe kinini

Next Post

Amabandi yari yashimuse umubyeyi w’umukinnyi w’ikirangirire yatangaje ihumure

Related Posts

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe...

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

by radiotv10
20/01/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko igitego cyanzwe cya APR FC mu mukino wayihuje na El Merrikh SC,...

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Umutoza mukuru w’iyi Kipe, Bruno Ferry yapfushije umubyeyi we Jean Pierre Ferry, nyuma y'iminsi...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inzego z’umutekano zaharukiye ikibazo cy’umukinnyi ukomeye i Burayi washimutiwe umubyeyi

Amabandi yari yashimuse umubyeyi w’umukinnyi w’ikirangirire yatangaje ihumure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.