Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali y’abagore, bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo kuko badaheruka guhembwa, mu gihe n’abakinnyi b’iyi kipe yo y’abahungu na bo banze kuyijyamo.
Aba bakinnyi barishyuza ibirarane by’imishahara y’amezi 4 mu gihe hari n’abavuga ko baberewemo umwenda w’amezi atanu ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino 23 ya shampiyona, iy’igikombe cy’amahoro, iya Super Cup ndetse n’iy’igikombe cy’umunsi w’abagore n’igikombe cy’Ubutwari.
Aba bakinnyi bavuga ko bafashe uyu mwanzuro wo guhagarika imyitozo mbere y’uko Shampiyona ishyirwaho akadomo kuko hasigaye imikino ibiri gusa.
Ikipe ya AS Kigali y’abagore ihagaritse imyitozo nyuma y’uko As Kigali y’abagabo na yo imaze iminsi yarayihagaritse kubera, na yo kubera kudahembwa, aho abakinnyi bayo na bo bavuga ko baberewemo imishahara y’amezi atanu.
Nubwo iyi AS Kigali y’abagore yahagaritse imyitozo, yo yari ihagaze neza kuko iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere n’amanota 48, ikurikiye Rayon Sports WFC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10