• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Perezida Kagame yishimiye ko ikipe afana yegukanye NBA, yongera gushima Curry

radiotv10by radiotv10
17/06/2022
in SIPORO
0
Perezida Kagame yishimiye ko ikipe afana yegukanye NBA, yongera gushima Curry
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Golden State Warriors yo muri Leta Zunze Ubumwe za America yegukanye shampiyona ya mbere ikunzwe ku Isi ya Basketball izwi nka NBA, ashimira Stephen Curry uyikinamo ukomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe.

Golden State Warriors yegukanye igikombe cya NBA ya 2021-2022 nyuma yo gutsinda Boston Celtics amanota 103 kuri 90.

Nyuma yuko iyi kipe imaze kwigarurira abakunzi batari bacye ku Isi, benshi bayishimiye uburyo yitwaye muri iyi shampiyona ikaba inabahaye ibyinshimo byo kwegukana igikombe.

Perezida Paul Kagame usanzwe akunda umukino wa Basketball akaba anakunda iyi kipe ya Golden State Warriors, na we yayishimiye.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Paul Kagame yagize ati “Ikipe yegukanye igikombe cya NBA ya 2022- Ikipe yanjye- WARRIORS- mwishyuke!!!!”

2022 NBA CHAMPIONS- my team- WARRIORS- Congratulations!!!!

— Paul Kagame (@PaulKagame) June 17, 2022

Perezida Paul Kagame usanzwe anakunda umukinnyi Stephen Curry ukina muri iyi kipe, yanashimiye byumwihariko uyu mukinnyi ukomeje kugaragaza ubuganga budasanzwe muri uyu mukino wa Basketball.

Yagize ati “Kuri Curry wabaye umukinyi witwaye neza w’irushanwa….Ishyuka!!!”

Perezida Paul Kagame wakunze kugaragaza ko akunda uyu mukinnyi Stephen Curry, mu kiganiro yagiranye na Masai Ujiri tariki 21 Gicurasi 2022, yongeye kubazwa abakinnyi akunda mu mukino wa Basketball, avuga ko uwa mbere ari Stephen Curry.

Agaruka ku cyo akundira uyu mukinnyi, Perezida Kagame yavuze ko umukinnyi ufite ubuhanga bwihariye kandi akaba adafite ibigango bihambaye nk’iby’abandi bakina uyu mukino.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 8 =

Previous Post

M23 yemeje ko Bunagana ikiri mu maboko yayo, iti “nta ngabo zahadukura”

Next Post

Umusirikare wa FARDC arasiwe ku mupaka w’u Rwanda na DRC ubwo yinjiraga arasa urufaya rw’amasasu

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umusirikare wa FARDC arasiwe ku mupaka w’u Rwanda na DRC ubwo yinjiraga arasa urufaya rw’amasasu

Umusirikare wa FARDC arasiwe ku mupaka w’u Rwanda na DRC ubwo yinjiraga arasa urufaya rw’amasasu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.