Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Polisi yatangije ubukanguramba bwibutsa abakoresha umuhanda ko kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 ari inshingano zabo

radiotv10by radiotv10
19/06/2021
in IMIBEREHO MYIZA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena, Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangije ubukangurambaga buzamara icyumweru kubakoresha umuhanda ni ukuvuga abatwara ibinyabiziga n’abatwara ibinyamitende ndetse n’abakoresha amaguru, ubu bukangurambaga bugamije kubakangurira gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho na Leta zigamije kurwanya no gukumira ikwirakwira rya Covid-19 ibibutsa ko kuzikurikiza ari inshingano zabo.

Intego y’ubu bukangurambaga no kongera kwibutsa abakoresha umuhanda barimo abatwara imodoka, amapikikipiki, abatwara ibinyamitende n’abagenda n’amaguru kwambara neza agapfukamunwa nk’uko bikwiye, gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza, kugera mu rugo ku masaha yagenwe, kubahiriza guhana intera batwara abagenzi batarenzi 50% mu modoka za rusange zitwara abagenzi ndetse n’abatwara imodoka zabo kugiti cyabo bakubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali aho Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere muri iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda  yabutangirije mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima ahazwi  nko kuri Yamaha akangurira abaokoresha umuhanda baba abakoresha ibinyabizi n’abanyamaguru kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

ACP Ruyenzi aganira n’itangazamakuru yarisobanuriye ko ikigamijwe muri ubu bukangurambaga ari ukwibutsa abakoresha umuhanda ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya Covid-19 ari inshingano zabo.

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/ Radio &TV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 6 =

Previous Post

KIGALI: Yatswe ruswa y’ibihumbi 20 kugira ngo yubake inzu

Next Post

Ingimbi n’abangavu babangamiwe no kuba itegeko ritabemerera kwijyana kuboneza urubyaro

Related Posts

Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

by radiotv10
08/05/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ntibakozwa iby’amafaranga yasabwe buri rugo yo kugura imodoka...

Huye: Ikigo Nderabuzima kivugwamo ikibazo bw’ubwambuzi cyagize icyo kikivugaho

Huye: Ikigo Nderabuzima kivugwamo ikibazo bw’ubwambuzi cyagize icyo kikivugaho

by radiotv10
06/05/2025
0

Bamwe mu bakoreye akazi ko gucunga umutekano mu Kigo Nderabuzima cya Maraba mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye,...

Kayonza: Abagabo baravugwaho kwadukana ingeso idakwiye ababyeyi idasanzwe mu muco nyarwanda

Kayonza: Abagabo baravugwaho kwadukana ingeso idakwiye ababyeyi idasanzwe mu muco nyarwanda

by radiotv10
05/05/2025
0

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bashinja abagabo gushuka abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure...

Rubavu: Yaje kwitambika ubukwe bw’umugabo bigeze kubana baranabyarana Padiri arahagoboka

Rubavu: Yaje kwitambika ubukwe bw’umugabo bigeze kubana baranabyarana Padiri arahagoboka

by radiotv10
03/05/2025
0

Umubyeyi uvuka mu Karere ka Musanze yagerageje kwica ubukwe bw’umugabo babanye imyaka itatu banabyarana umwana umwe, ariko Padiri mukuru wa...

Rusizi: Abariraga ayo kwarika kubera umuhanda wabateye ibihombo bahawe igisubizo kibarema agatima

Rusizi: Abariraga ayo kwarika kubera umuhanda wabateye ibihombo bahawe igisubizo kibarema agatima

by radiotv10
01/05/2025
0

Bamwe mu bahinzi b’umuceri babarizwa muri Koperative Coproriki yo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bamaze igihe bataka...

IZIHERUKA

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa
MU RWANDA

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

08/05/2025
IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

08/05/2025
Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

08/05/2025
Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

08/05/2025
Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

08/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingimbi n’abangavu babangamiwe no kuba itegeko ritabemerera kwijyana kuboneza urubyaro

Ingimbi n’abangavu babangamiwe no kuba itegeko ritabemerera kwijyana kuboneza urubyaro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.