Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

PremierLeague: ManCity yongeye kurungurukwa, Harry Kane yandika amateka

radiotv10by radiotv10
06/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
PremierLeague: ManCity yongeye kurungurukwa, Harry Kane yandika amateka
Share on FacebookShare on Twitter

Muri shampiyona y’u Bwongereza isanzwe ikurikirwa n’imbaga ya benshi kugeza no mu Rwanda, ikipe ya Tottenham Hotspots yatsinze Manchester City, igitego kimwe cyatsinzwe na Harry Kane wujuje ibitego 267 amaze gutsindira iyi kipe.

Tottenham Hotspots yatsinze Manchester City igitego 1-0 cya Harry Kane, aho iyi kipe kandi imaze igihe gito itsinzwe na Manchester United na yo yayitsinze 1-0 tariki 14 Mutarama 2023.

Igitego cyatsinzwe n’uyu Mwongereza, cyabonetse ku munota wa 15’ w’igice cya mbere cyatumye akuraho agahigo kari gafitwe na Jimmy Greaves, watsindiye iyo kipe  ibitego 266 hagati y’umwaka wa 1961 na 1970.

Ku myaka ye 29, yabaye kandi umukinnyi wa gatatu muri shampiyona y’u Bwongereza ushoboye gutsinda ibitego 200, nyuma ya

Alan Shearer wakiniye New Castle United watsinze (260) na Wayne Rooney (208).

Harry Kane na Wayne Rooney wahagaritse gukina bafite agahigo ko kuba ari bo bamaze gutsindira ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ibitego byinshi bigera kuri 53, dore ko ako gahigo yakagezeho ubwo u Bwongereza bwatsindwaga n’u Bufaransa muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi umwaka ushize.

Gusa nubwo bimeze bityo Harry Kane nta rushanwa rikomeye irabasha kwegukana. Greaves, witabye Imana afite Imyaka 81 muri 2021 afatwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byiza muri iyo shampiyona mu mateka y’umupira w’amaguru.

Uyu kandi yari mu ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza yegukanye igikombe cy’Isi mu w’ 1966.

Greaves yatsindiye u Bwongereza ibitego 44, ndetse kandi ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi akina nk’uwabigize umwuga bigera kuri 357 kugeza magingo aya.

Manchester City ifite igikombe cya shampiyona giheruka ikomeje no kugorwa gutsindira Tottenham Hotspurs iwayo dore ko uyu ubaye umukino wa 5.

Harry Kane yashimishije abafana ba Tottenham

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Myugariro w’Amavubi wari umaze igihe adafite ikipe yasinyiye iri kurwanira igikombe

Next Post

Mu minsi yikurikiranya Tshisekedi aragenderera Igihugu cya gatatu ajyanywe n’iby’Igihugu cye n’u Rwanda

Related Posts

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu minsi yikurikiranya Tshisekedi aragenderera Igihugu cya gatatu ajyanywe n’iby’Igihugu cye n’u Rwanda

Mu minsi yikurikiranya Tshisekedi aragenderera Igihugu cya gatatu ajyanywe n’iby’Igihugu cye n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.