• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

PremierLeague: ManCity yongeye kurungurukwa, Harry Kane yandika amateka

radiotv10by radiotv10
06/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
PremierLeague: ManCity yongeye kurungurukwa, Harry Kane yandika amateka
Share on FacebookShare on Twitter

Muri shampiyona y’u Bwongereza isanzwe ikurikirwa n’imbaga ya benshi kugeza no mu Rwanda, ikipe ya Tottenham Hotspots yatsinze Manchester City, igitego kimwe cyatsinzwe na Harry Kane wujuje ibitego 267 amaze gutsindira iyi kipe.

Tottenham Hotspots yatsinze Manchester City igitego 1-0 cya Harry Kane, aho iyi kipe kandi imaze igihe gito itsinzwe na Manchester United na yo yayitsinze 1-0 tariki 14 Mutarama 2023.

Igitego cyatsinzwe n’uyu Mwongereza, cyabonetse ku munota wa 15’ w’igice cya mbere cyatumye akuraho agahigo kari gafitwe na Jimmy Greaves, watsindiye iyo kipe  ibitego 266 hagati y’umwaka wa 1961 na 1970.

Ku myaka ye 29, yabaye kandi umukinnyi wa gatatu muri shampiyona y’u Bwongereza ushoboye gutsinda ibitego 200, nyuma ya

Alan Shearer wakiniye New Castle United watsinze (260) na Wayne Rooney (208).

Harry Kane na Wayne Rooney wahagaritse gukina bafite agahigo ko kuba ari bo bamaze gutsindira ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ibitego byinshi bigera kuri 53, dore ko ako gahigo yakagezeho ubwo u Bwongereza bwatsindwaga n’u Bufaransa muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi umwaka ushize.

Gusa nubwo bimeze bityo Harry Kane nta rushanwa rikomeye irabasha kwegukana. Greaves, witabye Imana afite Imyaka 81 muri 2021 afatwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byiza muri iyo shampiyona mu mateka y’umupira w’amaguru.

Uyu kandi yari mu ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza yegukanye igikombe cy’Isi mu w’ 1966.

Greaves yatsindiye u Bwongereza ibitego 44, ndetse kandi ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi akina nk’uwabigize umwuga bigera kuri 357 kugeza magingo aya.

Manchester City ifite igikombe cya shampiyona giheruka ikomeje no kugorwa gutsindira Tottenham Hotspurs iwayo dore ko uyu ubaye umukino wa 5.

Harry Kane yashimishije abafana ba Tottenham

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 17 =

Previous Post

Myugariro w’Amavubi wari umaze igihe adafite ikipe yasinyiye iri kurwanira igikombe

Next Post

Mu minsi yikurikiranya Tshisekedi aragenderera Igihugu cya gatatu ajyanywe n’iby’Igihugu cye n’u Rwanda

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Mu minsi yikurikiranya Tshisekedi aragenderera Igihugu cya gatatu ajyanywe n’iby’Igihugu cye n’u Rwanda

Mu minsi yikurikiranya Tshisekedi aragenderera Igihugu cya gatatu ajyanywe n’iby’Igihugu cye n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.