Rubavu: Hatahuwe inzu yororerwagamo inkoko isigaye ibamo abantu 80 bo mu basigajwe n’amateka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Kagari ka Rusura mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, hari imiryango icyenda (9) igizwe n’abantu 80 yo mu basigajwe n’amateka, iba mu nzu yahoze yororerwamo inkoko.

Iyi nzu iherereye munsi y’Ishuri rya Rusura, igaragara nk’ituzuye kuko hari ibihande byo hejuru birangaye.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye iyi miryango icyenda igizwe n’abantu barenga 80, yasanze aba baturage bari mu turimo two mu rugo ariko bigaragara ko batishimye.

Kwinjira muri iyi nzu, ugenda ubona utundi tuzi tw’ibyatsi tugiye dushinzemo aho buri muryango wagiye ugerageza gushaka aho bazajya bikinga mu gihe abashakanye bashaka kugira uko bigenza mu gikorwa cy’abakuze.

Umwe aganiriza umunyamakuru, yavuze ko nko mu gihe cyo gutera akabariro bitoroha, ati “Ni uguhengera abana basinziriye.”

Mugenzi we avuga ko kugira ngo bagire uko bigenza bitaborohera kuko hari igihe ababyeyi be baba babirimo, we n’umugore we bikabatera isoni.

Ati “Hari n’igihe byana neza neza kuko nka bashiki banjye na bo baba baryamye hariya.”

Abaturanyi b’aba Banyarwanda bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bavuga ko na bo baterwa agahinda no kuba iyi miryango iba muri iyi nzu.

Umwe ati “Imiryango itandukanye ntabwo igomba kuba hamwe kuko bizamura amakimbira, hari nk’igihe umwe yasiga ibyo kurya hano, undi yakwinjira afite nk’umwana akabimuha, nyirabyo yaza ugasanga barakimbiranye bararwanye.”

Aba baturanyi babo bavuga ko badasiba kurwana kandi ko akenshi baba bapfa ibintu byoroheje nk’ibyo byo kwibana ibiryo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko ikibazo cy’iyi miryango gishingiye ku myumvire ikiri hasi kuko itajya imara kabiri ahantu ituzwa.

Ati “Ni imiryango ikunda kugenda cyane, ugasanga aho bari bari bimutse wajya kubona ukabona bahuriye hamwe.”

Avuga ko nk’iyo umuryango umwe uhawe icumbi, uhita uhamagaza indi ngo izi ibacumbikire, akavuga ko bagiye gukaza ubukangurambaga.

Ati “Niba bakubakiye inzu abe ari inzu y’umuryango kandi niba himutse undi muntu aje agusanga, asubire aho yavuye kugira ngo iki kibazo kitazongera kubaho ukundi.”

Icyakora avuga ko hari kuvugutwa umuti urambye w’iki kibazo kuko kiri mu byihutirwa bigomba gukemurwa muri iyi ngengo y’imari iri gutangira.

Muri iyi nzu usangamo utundi tuzu tw’imiryango

Bariho nabi cyane

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru