Imiterere mishya ya Kylian Mbappe iteye impungenge abafana ba Real Madrid, nyuma yo gutakaza ibilo bitanu kubera uburwayi bwa virusi, aherutse guhura na bwo.
Mbappe yagarutse mu myitozo ya Real Madrid muri iki cyumweru, ariko ntakina umukino wa nyuma w’amatsinda y’igikombe cy’Isi cy’Ama-Clubs ikipe ye ihuramo na Salzburg kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Kamena.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yajyanywe mu Bitaro ku munsi Real Madrid yakinagaho umukino wa mbere w’iri rushanwa na Al-Hilal, aho yavuwe indwara ikomeye ya gastroenterite (indwara y’inda itera isesemi no gucibwamo).
Nyuma yo gusohoka mu bitaro no gusubira kuri hoteli ikipe ibamo, yasabwe kwitandukanya n’abandi bakinnyi kugira ngo atabanduza iyo ndwara.
Ariko amakuru ahari, ni uko Mbappe yasubiye mu myitozo ku giti cye ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Indwara yaramushegeshe cyane
Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne cyatangaje ko Kylian Mbappe yatakaje hagati y’ibilo bine na bitanu bitewe n’iyi ndwara yari arwaye.
Abafana benshi bagaragaje impungenge ku buzima bwe. Umwe yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Akeneye kuruhuka neza.”, Undi nawe ati “Biragaragara cyane, tumuhe igihe akire neza.”
Bivugwa ko Mbappe yaba yaranduriye iyo virusi i Madrid mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America muri uku kwezi.
Mbappe yatangiye kumva atameze neza nyuma y’imyitozo ya kabiri y’ikipe i Miami.
Umutoza mushya wa Real Madrid, Xabi Alonso, we yagize ati “Ndifuza kumusubirana vuba, ariko tugomba kureba uko agenda yoroherwa umunsi ku wundi. Tugomba gutegereza. Ubu turi gusubira Florida, tuzareba uko amerewe. Turamwiteguye.”
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10