Sandra Teta, Umunyarwandakazi uba mu Gihugu cya Uganda, akaba umugore w’umuhanzi Douglas Mayanja uzwi nka Weasel, yavuze ko kubana na we atari ibintu byoroshye, kuko abifata nk’urugendo rufite ibihinduka byinshi birimo imbogamizi n’amasomo akomeye.
Bitewe n’uburyo uyu mugabo we agoye, Teta Sandra umugore wa Weasel Manizo yahishuye ubuzima bw’urugo rwe, avuga ko atari inzira yamworoheye kandi ko kubana na Weasel atari ibintu byashoborwa na buri wese.
Teta Sandra ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru BIGEYE cyo mu gihugu cya Uganda.
Muri iki kiganiro, Teta yavuze ko urugo rw’umugabo n’umugore atari nko kuryama ku buriri buriho indabo z’iroza.
Yagize ati “Ntabwo urugo ari nko kuryama ku buriri bw’indabo z’iroza, kuko muba muri abantu babiri kandi bakuriye mu miryango itandukanye ndetse ifite n’imico itandukanye, ntabwo muba mubona ibintu kimwe, biba ari hasi hejuru, ariko ibyo ni ibisanzwe hagati y’abakundana ntabwo amakimbirane yanjye na Weasel avuze ko dutandukanye n’izindi ngo zose.”
Yanavuze ko nubwo hari benshi bibwira ko kuba umugore w’umuhanzi uzwi cyane ari ibintu byoroshye batekereza ko babaho mu buzima bwo mu myidagaduro, asobanura ko atari ko biri. Ati “Kubana na Weasel bisaba kwihangana no kumenya gucunga amarangamutima yawe.”
Sandra kandi ni umuyobozi (Manager) wa Weasel, avuga ko kuba ari umugore we ndetse akanamufasha mu bijyanye n’umuziki na byo bitamworohera kuko bisaba guhuza inshingano ebyiri; iz’umuryango n’iz’akazi.
Ati “Hari ubwo tubanza tugahura nk’umugabo n’umugore, hanyuma mu kanya tokongera tugahura nk’umuhanzi n’umuyobozi. Iyo uhuje izo nshingano zombi hari ubwo bitera amakimbirane, ariko bigasaba ubushishozi n’ubworoherane.”
Teta atangaje ibi nyuma y’iminsi micye we n’umugabo we Weasel Manizo bagiranye ubushyamirane bwanatumye uyu Teta agonga umugabo we ariko nyuma yaho aba bombi bakaza gusabana imbabazi.
Teta Sandra na Weasel Manizo batangiye kubana nk’umugabo n’umugore guhera muri 2018, bakaba bafitanye abana batatu.
Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10